Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mutarama ubwo komite itaguye y'umutekano y'Intara y'Iburasirazuba yaganiraga n'abamotari barenga 1400 bakorera mu Karere ka Nyagatare.
Ni amasezerano ubuyobozi bw'uturere buzasinyana n'amakoperative y'abamotari akazaba akubiyemo gufatanya n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'izumutekano mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibirimo magendu, ibiyobyabwenge n'ibindi byambukiranya imipaka abamotari bakunze kugiramo uruhare.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari yavuze ko abamotari ari bamwe mu bakunze gufatirwa mu bikorwa bya magendu abandi bakagira uruhare mu kwinjiza ibiyobyabwenge.
Yatanze urugero ku Karere ka Nyagatare aho mu mwaka ushize nibura abamotari barenga 70 bafatiwe muri bene ibi bikorwa binyuranyije n'amategeko.
Yavuze ko kandi mu mezi abiri ashize moto zirenga 60 zafatiwe mu byaha byambukiranya imipaka, abasaba kubivamo bakanatanga amakuru ku bo bakeka babyishoramo.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko gusinyisha abamotari amasezerano yo kurwanya ibyaha babyitezeho ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira kuko ngo bari mu bahura n'abantu benshi batandukanye.
Yagize ati "Ubu tumaze iminsi turi mu ngamba zo gusinya imihigo yo kugira ngo twirinde ibyo byaha kandi buri wese atere intambwe abazwe inshingano. Akarere kazasinyana na buri koperative ko igihango bafitanye gikomeye, buri koperative isinye ko abayibarizwamo nta byaha bakwiriye kugaragaramo."
Yasabye aba bamotari kujya batangira amakuru ku gihe bakirinda gutwara forode n'abandi bantu bagambiriye gukora ibyaha.
Intara y'Iburasirazuba ibarizwamo koperative 84 z'abamotari.