Ibyo bikorwaremezo birimo udukiriro ndetse n'amasoko y'ubucuruzi byubatswe mu mushinga washyizwe mu bikorwa na Sosiyete ishamikiye kuri REG Ishinzwe Guteza Imbere Ingufu (EDCL), ifatanyije n'Ikigega cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije (FONERWA), ku nkunga y'Ikigega mpuzamahanga cyita ku bidukikije (Global Environment Facility) binyuze muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Vincent Kayigema yavuze ko mu ntego nyamukuru zituma Leta y'u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi hose, harimo ko agomba kuba inkingi y'iterambere ry'ubukungu, aho ageze hakagera ibikorwa by'iterambere bituma ubukungu bwaho buzamuka.
Ati 'Hari aho usanga rero abayahawe batayabyaza umusaruro uko bikwiye ahubwo bagatahira gucana gusa, gusharija telefoni no kumva radio cyangwa kureba televiziyo. Nubwo n'ibi ari ngombwa, ntibihagije kuko ikigambiriwe ari uko afasha abayahawe kwiteza imbere.'
Yakomeje ati 'Twakoranye n'ubuyobozi bw'utu turere maze dushaka ahantu hatari ibikorwaremezo bifasha abaturage guhanga imirimo n'ubucuruzi byabateza imbere cyane cyane udukiriro ndetse n'amasoko. Icyo twifuza ni uko abaturage babona impinduka nziza mu buzima bwabo bagatera imbere bitewe n'amashanyarazi bahawe.'
Kuri ubu imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo yageze ku musozo ndetse ibyinshi muri byo byatangiye gukoreshwa.
Kayigema avuga ko ibicyubakwa na byo biri hafi kuzura biherereye mu Karere ka Rusizi birimo amasoko mu Mirenge ya Butare, Gikundamvurara, Nyakabuye ndetse n'agakiriro ka Bugarama.
Niyomugabo Etienne ukorera mu Gakiriro ka Mubuga mu Karere ka Karongi avuga ko katumye babasha gukora neza kurushaho nta mvura ibanyagira ndetse bakorera n'ahantu hazwi.
Mukabucyana Agatha ufite ibarizo muri aka gakiriro na we yunga mu rya Niyomugabo avuga ko aka gakiriro kamworohereje akazi ndetse ko umusaruro we uziyongera cyane.
Kayigema avuga ko iyubakwa ry'ibi bikorwaremezo ari kimwe mu bikorwa bitandukanye by'uyu mushinga muri rusange ugamije kongerera abatishoboye ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Uretse kubaka ibikorwaremezo, uyu mushinga ukubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa ku baturage ku ruhare rwabo mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe n'ingaruka zabyo, ndetse n'imishinga mito bashobora gukora ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'indi ishamikiye ku mashanyarazi.