Mugisha Fred Robinson wamamaye cyane ku mazina ya Eleeeh akaba ari umwe mu ba producers ba mbere hano mu Rwanda yatunguye umufana we.
Nkuko video dukesha KC2 ibigaragaza, Eleeeh yatunguye uyu mwana w'umukobwa witwa Zubeda umukunda maze ubwo yinjiraga mu rugo iwabo yasanze Zubeda arimo aravuga ukuntu amukunda ndetse anavuga ibyo amukundira.
Mu gihe Zubeda yari atararangiza kuvuga ibyo akundira Eleeeeh, yaje gutungurwa nuko yahindukiye inyuma ye maze akabone Eleeeeh ari inyuma ye. Zubeda yahise abura aho akwirwa maze asanganira Eleeeeh aramuhobera Eleeeeh nawe amuha impano yari yamugeneye
Â
Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-producer-eleeeh-yatunguraga-umukobwa-wumufana-we-video/