Ibyo wamenya kuri EP nshya Mani Martin agiye gushyira hanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi EP y'uyu muhanzi izaba iriho indirimbo zirimo ebyiri yamaze gushyira hanze zirimo 'Jelas' yashyize hanze mu mezi ashize na 'Something' yashyize hanze mu minsi mike ishize.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko guhimba indirimbo zigize iyi EP ye nshya byaturutse ku busabe bw'abasanzwe bakunda ibihangano bye.

Ati 'Izina "Tunes of the people" ryaturutse ku kuba umushinga wa EP ubwawo warakozwe ku bw'ubusabe bwa benshi mu bakunda ibihangano byanjye. Ni ubwa mbere nkoze EP ntekereza ko aricyo gihe kuko ubu imbuga zicururizwaho umuziki zaratwegereye kurusha mbere. Ubu hariho uburyo bwinshi bunyuranye umuhanzi yatangamo ibihangano muri bwo harimo na EP rero.'

Uyu muhanzi akomeza avuga ko abakunzi b'ibihangano bye bamusabye ko abakorera injyana zitandukanye nawe kubera ko yiyumvagamo ubwo bushobozi ajya mu nganzo.

Iyi EP izajya hanze mu mpera z'uku kwezi kwa Mutarama. Uyu muhanzi avuga ko ifite ishusho y'umuziki ugezweho muri Afurika ndetse ijanisha rinini ry'indirimbo ziyiriho akaba ari iz'urukundo.

Mani Martin afite album eshanu zirimo 'Afro' yasohotse mu 2017, 'Isaha ya 9' yagiye hanze mu 2008, 'Icyo Dupfana' yashyize hanze mu 2010, 'Intero y'amahoro' yashyize hanze mu 2011 na 'My Destiny' yagiye hanze mu 2012.

Reba indirimbo nshya ya Mani Martin

Mani Martin yakoze EP kubera ubusabe bw'abakunzi be
Mani Martin ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-ep-nshya-mani-martin-agiye-gushyira-hanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)