Uru ruzinduko yarutangiye tariki ya 26 Mutarama, biteganyijwe ko azarusoza ku wa Mutarama 2022. Rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Lesotho.
IGP Dan Munyuza yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli.
Muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Kayihura Eugene, ari na we uhagarariye u Rwanda mu Bwami bwa Lesotho.
Abayobozi ba Polisi zombi ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama bagiranye ibiganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ya Lesotho. Byibanze ku gushimangira amasezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi zombie n'ayibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n'intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y'abapolisi bato, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022.
Yagize ati 'Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y'u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.'
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y'ibihugu bya Afurika hagamijwe kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n'ubugizi bwa nabi ndengakamere.
Yagize ati 'Gukorera hamwe nk'inzego z'umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n'umugabane wose muri rusange.'
Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y'u Rwanda yari ihagarariwe n'umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.
Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho abayobozi bombi bongeye gushimangira ubufatanye mu kubaka ubufatanye, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry'ibiyobyabwenge no kwimakaza uruhare rw'abaturage mu kwicungira umutekano.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-dan-munyuza-yasuye-polisi-ya-lesotho