
Inka zagize imimaro muri Politiki y'ububanyi n'amahanga n'ubutwerarane bw'u Rwanda n'ibindi bihugu, zigira imimaro muri Politiki y'ubukungu bw'igihugu, zigira imimaro muri Politiki y'imibereho myiza y'abaturage ndetse na Politiki y'umutekano mu gihugu.
Kubera ibigwi inka yagize mu mateka y'u Rwanda, byatumye igira amazina menshi akomoka ku mimaro yayo, igwiza inyito nyinshi nka gihamya cy'icyubahiro yagwije mu Rwanda rugari rwa Gasabo. Muri iyi nkuru, turabataturira zimwe mu nyito zafatiwe ku mimaro y'inka zihamya icyubahiro cyayo mu Rwanda.
Inka y'Ingabirano: Inka y'ingabirano, ni inka umuntu yagabirwaga n'inshuti magara biyemeje ko bagirana umubano w'akadasohoka. Inka y'Ingabirano niyo yari ihanitse muri zose, kuko ari nayo yafatiweho igihango cyo kugabirana nka kimwe mu bihango bitanu byabayeho mu mateka y'u Rwanda. Abagabiranye nibo bahindukaga 'Abanywanyi,' akaba ari izina buri wese yashoboraga kwita undi basangiye icyo gihango cyo kugabirana.
Inka y'Ubuhake: Ubuhake ni akazi ko mu Rwanda rwo ha mbere, aho umuntu yakoreraga ku masezerano yo kuzahembwa inka, ubutaka cyangwa icyubahiro cyo kwishingirwa n'ukomeye. Uwakoraga ako kazi yitwaga 'umugaragu,' agahembwa inka bitaga Inka y'Ubuhake, cyangwa se Inka y'Ubugaragu. Iyo nka ikaba yari igihembo cy'umuntu wakoze akazi yemeranyijeho na sebuja.
Inka y'Umunyafu: Inka y'Umunyafu, ni inka umugaragu yahabwaga na sebuja bwa mbere nk'igihembo cy'akazi k'ubuhake yabaga yarakoze mu gihe bagiranye mu masezerano. Iyi nka ikaba igereranywa n'umushahara wa mbere umukozi ahabwa ku kazi yahawe.
Inka y'Impetano: Inka y'Impetano, ni inka y'ubuhake uhawe bwa kabiri, ikaba yagereranywa n'umushahara wa kabiri umukozi ahabwa uhereye igihe yatangiriye akazi.
Inka y'Imbata: Inka y'Imbata, ni inka umuntu yihahiye, ayikuye mu bushobozi bwe yakusanyije ubundi akabuguramo inka.
Inka y'Umuheto: Inka y'Umuheto, ni inka yagabirwaga ingabo zose zatsinze urugamba, iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo areme akanyabugabo mu Ngabo ze zirusheho koromya amahanga adakunda u Rwanda.
Inka y'Imirindi: Inka y'Imirindi, ni inka yagabirwaga ikigwari cyahunze urugamba. iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo arememo ubutwari abatabufite, abahungaga urugamba nabo bagire imihigo yo gutabarira Igihugu.
Inka y'Umuriro: Ni inka yahabwaga umuntu wigeze gutunga inka zikaza kumushiraho, kugira ngo yongere gutangiriraho asubira mu ruhando rw'abandi batunzi b'inka.
Inka y'Ingarigari: Inka umubyeyi asigarana nyuma yo kuraga abana be.
Inka y'Ifatarembo: Ni inka yatangwa iyo abagiye gusaba irembo ry'umugeni bamaraga kuribemerera.
Inka y'Inkwano: Inka bakwaga umugeni.
Inka ya Gashyimbo: Inka yagendaga nk'ibishyingiranwa ku mukobwa bashyingiye.
Inka y'Intekeshwa: Ni inka umukobwa ukiri ikirongore yahabwaga na sebukwe mu mugenzo wo gutekesha abana babo bashyingiranywe.
Inka y'Indongoranyo: Inka ikomoka ku nkwano y'umukobwa ikagarukira uwayikoye.
Inka y'Urugori: Inka umugore ajyana iwabo ajyanye urugori bwa mbere.
Inka y'Icyari: Inka umukobwa ahabwa n'iwabo amaze kubyara.
Izi ngwizanyito n'izindi tutarondoye dore ko zinahari ari nyinshi, ni zo gihamya icyubahiro inka yari ifite mu muryango Nyarwanda, gusa izi mpuzanyito zikagora benshi mu mikoreshereze yazo, kuko hari igihe uvuga inyito y'inka iyi n'iyi kandi mu mateka y'u Rwanda atari ko yakagombye kwitwa.
U Rwanda ni Igihugu cy'umurage uzingatiye ibintu byinshi birimo n'inyito y'ibintu, ahantu n'umuntu, ku buryo bisaba kwigengesera mu kubikoresha mu mvugo no kubigiramo ubuzobere buhanitse kugira ngo hatazabaho guhomvomvwa ababizi bakagucishamo ijisho.
