Ikigoyi kiri mu byatumye Rufonsina wari umaze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugera ku nzozi nibyo byifuzo bya buri muntu, ariko na none biraharanirwa amanywa n'ijoro. Rufonsina  wamamaye muri filime Nyarwanda zirimo nka "Papa Sava", " Umuturannyi" n'izindi, twaganiriye atubwira byinshi ku rugendo rwe muri sinema rwiganjemo imvune zikomeye yahuye nazo n'ibyamufashije kugera ku nzozi ze.

Duhereye ku mvune yagaragaje yahuye nazo, hari aho yagize ati"Akazi ako ariko kose nta mbogamizi katagira, niyo mpamvu nakubwiye ngo iyo ukora ikintu ugikunze bisaba kwihangana. Natangiye guhembwa maze nk'imyaka 11 muri sinema. Ntabwo nahembwaga ahubwo nashoragamo n'itike nkavuga nti mureke nze njyewe nditegera ariko munshyire muri ibi bintu ndabikunda".


Ubu amaze kugira abafana benshi

Mu 2009 nibwo yinjiye muri sinema akina muri filime nyinshi zirimo Papa sava, seburikoko n'zindi, aza kumenyakana cyane nyuma yo guhura na clapton kibonge mu 2020.

Icyamufashije kumenyakana ni ugukina yifashishije ururimi rw'ikigoyi rukoreshwa mu karere ka Rubavu, ubu akaba ari umwe mu bakunzwe muri Sinema Nyarwanda. Ibi mu kubisobanura yagize ati" Navuga ko ibyo nakinnye bikagera kure ari actingi y'ikigoyi nakoresheje nkabona biciyemo!"

Mu buzima busanzwe avuga ikinyarwanda neza ku buryo byakugora kwemera ko ariwe umwumvise avuga ikigoyi muri filime umuturanyi. Twifuje kumenya ibanga yakoresheje ngo abashe kumemya ikigoyi neza adusobanurira ko asanzwe afite inkomoko mu Karere ka Rubavu hakoreshwa uru rurimi. 


Hari aho yagize ati"Ndi umunya-Rubavu, aho niho papa avuka ni iwabo w'umubyeyi wanjye nubwo ntahavukiye ariko nyine niho nturuka kandi ndanahakunda" . 

Yakomeje avuga ko yahabaye kandi na none no guhorana n'abantu baho [ababyeyi be n'abandi] bikaba byaratumye akimenya kurushaho.  Yageze i Kigali mu 2007. Yagiriye Inama abifuza gutera imbere muri sinema avuga ko bisaba kubanza kubikunda, kwihangana no gushaka uko ugaragza impano yawe mu buryo bwose bushoboka ndetse no kugira ikinyabupfura.

Rufonsina  yavuze ko clapton yamufashe ari uko yamubonye muri Seburikoko, yabona imikinire ye agahitamo kumwifashisha muri filime ye 'Umuturanyi'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113934/ikigoyi-kiri-mubyatumye-rufonsina-wari-umaze-imyaka-11-muri-sinema-yamamara-113934.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)