Ikipe ya Rayon Sports inyagiriwe i Kigali na Marine Fc y'Igisenyi ibitego bitatu ku busa (3-0).
Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Umukino watangiye ukereweho isaha imwe ku masaha wari gutangiriraho kubera umukino wahuzaga ikipe ya As Kigali y'abagore na Apaer watinze kurangira.
Umukino watangiye amakipe yombi ashaka kureba ko yacyura amanota atatu.
Ku munota wa 3, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego ariko umusifuzi aza kucyanga kubera amakosa bari bakoreye umuzamu wa Marine Fc.
Ku munota wa 20, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nahimana Amimu.
Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Rayon Sports yashatse uburyo ya kwishyura icyo gitego yari imaze gutsindwa.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Marine Fc gusa umuzamu wa Marine Fc akomeza kwitwara neza.
Iminota 45 y'igice cya mbere yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports iri kwataka ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Rayon Sports yakomeje kwataka ishakisha igitego cyo kwishyura ariko abataka bayo bakomeza kugenda barata ibitego imbere y'izamu.
Ku munota wa 69, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.
Ku munota wa 70, ikipe ya Marine Fc yaje kongera gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.
Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo ariko Marine Fc ikomeza kurinda ibitego byayo mu gihe Rayon Sports yashakaga icy'imozamarira.
Iminota 90 yagenwe n'amategeko yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n'ibitego bitatu ku busa bwa Rayon Sports.
Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-inyagiriwe-i-nyamirambo-na-marine-fc/