Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yasuraga ibikorwaremezo bitandukanye byo mu Ntara y'Amajyepfo.

Icyo kiraro cyasenyutse mu 2019 ubwo hagwamo ikamyo yikoreye umucanga, bihagarika ubuhahirane hagati y'utwo turere twombi kuko nta modoka ibasha kugitambukaho.

Minisitiri Gatete yavuze ko aherutse kugisura bityo kigiye kubakwa bidatinze kugira ngo abaturage bongere guhahirana.

Ati 'Muri iki cyumweru nanjye nagiyeyo kureba uko urwo rutindo rumeze, urabizi ko hari ah'abanyamaguru n'aha moto ariko ntaho imodoka yanyura. Ibyo bikaba bifite ingaruka ku buhahirane hagati ya Kamonyi na Ruhango cyane cyane kubera ruriya ruganda ruhari rwa Kinazi kandi no muri Kamonyi hari inganda zihari, ari urw'umuceri, ari urw'ibigori ari n'urwa briquettes bagiye batwereka.'

Yavuze ko inyigo yarangiye kuko mbere na mbere babanje gutabara abantu kugira ngo abanyamaguru n'abamotari bashobore kwambuka.

Ati 'Inyigo Engineering Brigade yarayikoze yarayirangije, ubu icyari gisigaye ni ukuyishyira mu bikorwa, turaza gutangira vuba muri iyi ngengo y'imari irimo isubirwamo niho dushakira amafaranga kugira ngo tube twakora urwo rutindo.'

Yijeje ko hari gahunda yo kubaka ibindi biraro byangiritse, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi byari biteganyijwe kuko Leta yashoye amafaranga menshi mu guhangana nacyo.

Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiraro-gihuza-ruhango-na-kamonyi-kigiye-gusanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)