Ikiruta shampiyona bayisubikwe – Amakipe yateye utwatsi ibyemezo bya FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yateye utwatsi ibyemezo bya FERWAFA byo gukomeza shampiyona amakipe aba hamwe mu mwiherero, yavuze ko atabishobora icyaruta shampiyona yasubikwa.

Tariki ya 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by'imikino mu gihe cy'iminsi 30.

Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n'umupira w'abagore, ariko avuga ko baganiriye n'abayobozi b'umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

FERWAFA ikaba uyu munsi yagiranye inama n'abayobozi b'amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo n'abagore kugira ngo baganire ku isubukurwa rya shampiyona aho bari banamaze guhabwa amabwiriza mashya agomba gukurikizwa hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Bimwe mu byamenyeshejwe amakipe ni uko amakipe agomba kuba hamwe kandi akajya apimwa COVID-19 buri nyuma y'amasaha 48.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe hafi ya yose yahise abihakana yivuye inyuma ko bitashoboka kuko ari icyemezo cyije kibatunguye.

Umwe mu bayobozi yabwiye ISIMBI ko nibashaka na shampiyona yahagarikwa ariko nta bushobozi babona bwo kujya muri uyu mwiherero.

Ati 'Abenshi babyanze rwose. Erega si ukubyanga kundi ni uko ntawabishobora. Byaruta shampiyona igahagarikwa. Umwaka ushize twagiyeyo ariko byari igihe gito kandi twatangiye shampiyona tubizi none igeze hagati ngo mujye mu mwiherero, ubushobozi burava he? Amezi 6 mu mwiherero urayumva? Ingengo y'imari yakwikuba kabiri. Ubundi se bwo ayo mafaranga waba uyafite wayashora shampiyona wazakuramo iki?'

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports yiteguye kwandika asezera muri shampiyona kuko amabwiriza bashyizeho batayashobora.

Amakuru kandi avuga ko nyuma y'uko FERWAFA ibonye amakipe yose atabyumva, yahisemo kuzakorana inama na buri cyiciro (icyiciro cya mbere mu bagabo, icyiciro cya mbere mu bagore, icyiciro cya kabiri mu bagabo n'icyiciro cya kabiri mu bagore), izi nama bazakorana nizo zizavamo umwanzuro w'ikizakorwa kuri buri cyiciro.

Amakipe yavuze ko nta bushobozi yabona kujya mu mwiherero



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiruta-shampiyona-bayisubikwe-amakipe-yateye-utwatsi-ibyemezo-bya-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)