Imbamutima za Bijoux nyuma yo gukora ubukwe n'umuhanzi Lionel Sentore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukora ubukwe n'umuhanzi Lionel Sentore, umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Bamenya yashimiye umugabo we kuba yaremeye kumukunda ndetse na we amusezeranya ko azamukunda iteka ryose.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo Bijoux na Lionel bakoze ubukwe, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Golden Garden i Rebero ni mu gihe basezeraniye muri EAR (Remera).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yashimiye Imana aho yavuze ko ari umugisha yazanye mu buzima bwe.

Ati 'Urakoze mwami ku bw'umugisha wazanye mu buzima bwanjye, wampaye ibirenze ibyo natekerezaga. Wankikije abantu bahora banyitaho, wampaye umuryango n'inshuti bampa umugisha umunsi ku munsi n'amagambo meza ndetse n'ibikorwa.'

Yakomeje ashimira Lionel Sentore kuba yaremeye kumukunda ndetse amusezeranya ko na we azamukunda iteka ryose.

Ati 'Wakoresheje igikundiro cyawe bwa mbere duhura, isura ya we ni ikintu ntashobora kwibagirwa, nishimiye ko na we wankunze, tutari kumwe nari kwisanga nijimye, ndagukunda mukunzi kandi niko bizahora, mukundwa uri impamvu ituma mbaho, utuma ntuza, umpa urukundo, umutima wawe urasukuye, urasukuye nk'inuma.'

Bakoze ubukwe nyuma y'uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y'urukundo, ni mu muhango warahuriranye n'isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n'umukunzi we nyuma y'uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y'uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore
Avuga ko ari umugisha Imana yazanye mu buzima bwe
Urukundo rwo ni rwose
Yamusezeranyije ko azamukunda iteka ryose



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imbamutima-za-bijoux-nyuma-yo-gukora-ubukwe-n-umuhanzi-lionel-sentore-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)