Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'hongeye kugaragara abiyitirira Imbuto Foundation bagashuka abaturage, cyane cyane urubyiruko, ko bazabaha ubufasha bwo kubarihira amafaranga y'ishuri cyangwa kubaha akazi, ndetse bamwe muri bo bakabasaba amafaranga kugira ngo bahabwe ubwo bufasha.'

Imbuto Foundation yatangaje ko abo bantu ari abatekamutwe bagamije kwambura abaturage bakoresheje uburiganya.

Hatangajwe ko abanyeshuri barihirwa na Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo wa 'Edified Generation', basabirwa ubufasha n'amashuri bigamo ya Leta cyangwa afashwa na Leta, yigisha abanyeshuri biga bacumbikiwe.

Itangazo rigira riti 'Ayo mashuri yoherereza Imbuto Foundation inyandiko zisabira ubufasha abo banyeshuri buri mpera z'umwaka w'amashuri, ku banyeshuri batsinda neza mu ishuri ariko badafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga muri ayo mashuri.'

'Nta na rimwe Imbuto Foundation ijya isaba ubwishyu uwo ari we wese kugira ngo ahabwe ubwo bufasha, bityo uwiyitirira Imbuto Foundation wese muri urwo rwego afatwa nk'umutekamutwe.'

It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt

â€" Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022

Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye.

Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri basaga 9600 bamaze gufashwa.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS' - Gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n'inzego zitandukanye z'ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira
Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe Uburezi muri Imbuto Foundation, Kabiligi Clément, aganira na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Edified Generation
Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002, igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye. Imaze gufasha abanyeshuri basaga 9600



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yaburiye-abatekamutwe-basigaye-bayiyitirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)