Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore /abagabo bishimira cyane gushyingiranwa n'abakobwa cg abagore bagufi cyane ngo kuko ari bwo urugo rwabo rukomera.
Abantu benshi barashwana. Urukundo kandi rugira imbogamizi nyinshi cyane gusa ntabwo abenshi bigeze batekereza ku burebure na mbere hose. Ibi byagaragajwe n'ubushakashatsi bwagaragaje ko uwo mukundana niba uri umugabo akaba ari muremure kukuruta, urugo rwanyu ruhabwa amahirwe yo kubamo ibyishimo byinshi cyane n'umunezero.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kitae Sohn, bwagaragaje ko niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba ubana n'umugabo muremure muzabaho mwishimye. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwagaragaje ko umugore mugufi n'umugabo muremure babaho bishimye cyane kurenza abandi.
Inyigo yakozwe na Konkuk University yo muri Seoul, muri Koreya y'Amajyepfo, yagaragaje impamvu abagabo baba bagomba kurenza uburebure abagore babo nibura ho ft 6 (Igipimo cy'uburebure). Ubu bushakashatsi bwasobanuye ko ikinyuranyo kiri hagati yanyu kibafasha kubaho neza.
Umushakashatsi Kitae Sohn, we yemeje ko abagore benshi bakunda abagabo barebare cyane bikaba ari nayo mpamvu bose bumva bashakana n'ababaruta mu burebure cyane. N'ubwo bimeze bityo ntabwo byigeze bigaragazwa ko kuba babakunda ari byo bibazanira umunezero.
Muri ubu bushakashatsi kandi abagabo barebare nabo bavuze ko baba bashaka abagore bagufi bikaba byaba intandaro y'ibyishimo byabo.
Umwe mu bategarugori bakorewe ho ubu bushakashatsi yavuze ko atari yigeze abaho kugeza ahuye n'umusore wamurushaga uburebure kandi mwiza ngo bigahura no kwiyubaha no kumukunda byamurangaga. Ati'Ntabwo nari nziko nzabaho nishimye kugeza ubwo nahuraga nawe, nari mfite 5.3 we afite 6.5â³.
Source : https://yegob.rw/impamvu-itangaje-abasore-abagabo-bakunda-kurongora-abagore-bagufi/