Impanuka ikomeye yimodoka ya twegerane yagonze igikamyo cyari giparitse iruhande rwumuhanda abantu umunani bagapfa abandi bane bagakomereka bikomeye, yabereye mu gace kitwa kakamega muri Nairobi mu gihugu cya Kenya. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi nimwe zigitondo Aho umuryango wari wagiye kwizihiza iminsi mikuru wari ugarutse muri Nairobi.
Umuvugizi wa Police muri Kakamega avugako umushoferi wa twegerane yananiwe guhagarika imodoka igihe yarimo isatira igikamyo. Ubundi igikamyo cyari gihagaze ku ruhande rwumuhanda nkuko shoferi abivuga, ati igikamyo cyari cyagize ikibazo tekinike nuko ndaparika ngirango ndebe ikibazo Ari ikihe muri icyo gihe cyari giparitse nibwo twegerane yaje ikagonga igikamyo, ibyabaye biteye agahinda. Bivugwako intandaro yiyi mpanuka aruko twegerane yari ifite umuvuduko mwinshi.
Abapfuye harimo abantu bakuru 7 ndetse numwana wumwaka 1 kandi hakaba Hari nabandi 4 bakomeretse barimo bagenda hafi yaho. Abagizweho ingaruka niyo mpanuka bahise bajyanwa Kwa muganga Police ivugako itaramenya imyirondoro yabazize iyi mpanuka.
Source : https://yegob.rw/impanuka-ikaze-ya-twegerane-yagonze-igikamyo-abantu-umunani-bagahita-bapfa/