Impinduka zikomeye zikomeye muri AS Kigali, abandi 3 bashobora gusezererwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe cya vuba ikipe ya AS Kigali ishobora gukora impinduka aho nyuma ya Eric Nshimiyimana abandi 3 bashobora gusezererwa.

Tariki ya 18 Ukuboza 2021 ubwo AS Kigali yatsindwaga na Rayon Sports 2-1, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza Eric Nshimiyimana n'umwungiriza we Mutarambirwa Djabir.

Kuko ikipe itari kubaho nta mutoza bihutiye gushaka umutoza w'agateganyo, yaje kuba Jimmy Mulisa wayihawe mu gihe cy'ukwezi, ni nabwo AS Kigali yazanaga Mwambari Serge nk'ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko izi mpinduka zitari zihagije, ubuyobozi buyobowe na Shema Fabrice, akaba na perezida wa AS Kigali bakomeje kureba niba nta kindi kibazo kiri muri iyi kipe.

Baje gufata umwanzuro wo gukora impinduka bahereye hasi aho umutoza w'abanyezamu, Higiro Thomas, Bayingana Innocent ushinzwe ibikorwa by'ikipe (Team Manager) na Ayoub ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) nabo barebwaho, isaha n'isaha bashobora gusezererwa muri iyi kipe.

Bayingana Innocent isanzwe uri Team Manager ari mu bo ikipe ishobora kurekura
Umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas na we ashobora kwerekwa umuryango



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-zikomeye-zikomeye-muri-as-kigali-abandi-3-bashobora-gusezererwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)