Impuguke zitangaza ko ari byiza gutera akabariro kenshi gashoboka kubera izi mpamvu zikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye kuba imibonano mpuzabitsina ifasha mu kwagura umuryango ndetse n'abayikora bemeza ko hari ibyishimo bayikuramo bituma bishimira kuyikora.

Hari izindi nyungu umuntu ukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi agira ku buzima bwe, bigatuma burushaho kugenda neza kurusha uko byari bisanzwe.

Imbuga zirimo Healthline, PharmEasy zandika cyane ku buzima bw'imyororokere zerekana zimwe mu nyungu ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka:

1.Bikomeza umubano w'abashakanye

Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w'abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.

Izi ni zimwe mu nyungu ubuzima bwagira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina kenshi. Abantu benshi usanga bagorwa no kumenya uko bakora iki gikorwa kenshi.

2.Bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w'amaraso

Imyitozo ngoraramubiri no kudahangayika ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w'amaraso. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uba umeze nk'ukora imyitozo ngororamubiri.

3.Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate kubera ko aba asohora kenshi. Iyi kanseri hari ubwo iterwa n'utunyangingo twirema iyo umugabo amaranye intanga igihe kinini zidasohoka.

4.Bigabanya umuhangayiko

Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bizamura umusemburo wa endorphins, wongera ibyishimo ndetse ukaruhura ubwonko iyo wakoze imibonano mpuzabitsinda uriyongera cyane bigatuma wa muhangayiko wari ufite ugabanuka.

Ikindi gituma umuhangayiko ushira ni uko imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ifatwa nk'imyitozo ngororamubiri kandi ikaba ari kimwe mu bintu bigabanya umuhangayiko.

5.Umugore uri mu mihango agabanya ububabare

Hari abagore bajya mu mihango bakagira ububabare budasanzwe mu nda. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina kenshi byongera umusemburo wa Oxytocin utuma umubiri udahura n'ububabare bukabije cyane mu gihe cy'imihango.

6.Byongera ubudahangarwa bw'umubiri

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora intungamubiri yongera ubudahangarwa bw'umubiri bigatuma ukomera ndetse nturwaragurike.

7.Bigabanya agahinda gakabije

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.

8.Bituma urushaho kuryoherwa n'imibonano mpuzabitsina

Hari abantu badakunda gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bakumva badashamajwe na yo. Usanga umuntu nk'uyu aba afite ibimuhangayikishije ku buryo atanyurwa n'iki gikorwa.

Iyo uwo bakorana imibonano mpuzabitsina abishyizemo imbaraga bikaba kenshi bituma atagira wa muhangayiko ubundi akaryoherwa n'iki gikorwa.

9.Gusinzira neza

Iyo uri gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urema imisemburo itera ibyishimo irimo Oxytocin izamura amarangamutima yawe bigatuma umubiri umera neza ukabasha gusinzira.



Source : https://yegob.rw/impuguke-zitangaza-ko-ari-byiza-gutera-akabariro-kenshi-gashoboka-kubera-izi-mpamvu-zikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)