Imvura itumye umukino w'ikirarane wa APR FC na Mukura VS usubikwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w'igice cya mbere.

Nyuma y'igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, nyuma abasifuzi baza kwemeza ko umukino uhagarara.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribinyujije ku rubuga rwa twitter ryatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze.

Ni ubutumwa bugira buti: "Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w'ikirarane w'umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe. Hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 38.3 y'amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho."



Source : https://imirasire.com/?Imvura-itumye-umukino-w-ikirarane-wa-APR-FC-na-Mukura-VS-usubikwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)