Imvura nyinshi yabujije umukino w'ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y'ingabo yari imaze gutsindwa 1-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'ikirarane wa shampiyona y'u Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS waberaga kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo urasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga.

Uyu mukino wagombaga gukinwa ku munsi wa gatandatu wa shampiyona wahagaze igice cya mbere cyawo kirangiye ari igitego kimwe cya Mukura ku busa bw'ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC.

Ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 31 w'umukino gitsinzwe na Nyarugabo Moise ku mupira yari aherejwe na Djibril Hassan ukina mu gice gisatira.

Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 38.3 y'amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.

Mbere y'uko uyu mukino utangira ikipe ya APR FC niyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo n'amanota 31.

Ni mugihe ikipe ya Mukura Victory Sport yo ikaba yari ku mwanya wa Munani n'amanota 20.

Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Pierre, Fitina Ombolenga, Buregeya Prince ,Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet , Bizimana Yannick na Mugunga Yves.

MURA VS: Nicolas Sebwato, Ngirimana Alexis, Kubwimana Cedrick, Muhoza Trésor, Kayumba Soter, Habamahoro Vincent, Mugisha Patrick, Adams Vincent, Mukoghotya Robert, Gibrin Aboubakar Akuki na Nyarugabo Moise.

The post Imvura nyinshi yabujije umukino w'ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y'ingabo yari imaze gutsindwa 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imvura-nyinshi-yabujije-umukino-wikirarane-wa-apr-fc-na-mukura-vs-gukomeza-ikipe-yingabo-yari-imaze-gutsindwa-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imvura-nyinshi-yabujije-umukino-wikirarane-wa-apr-fc-na-mukura-vs-gukomeza-ikipe-yingabo-yari-imaze-gutsindwa-1-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)