Indirimbo ya The Ben na Diamond yasohotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kera kabaye indirimbo umuhanzi nyarwanda The Ben yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yari itegerejwe na benshi, yasohotse.

Iyi ndirimbo yiswe 'Why' yari itegerejwe n'abantu benshi yasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.
Why, indirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ikaba yasohotse mu buryo bw'amajiwi ariko ifite amashusho y'amagambo (Audio & Lyrics Video).

Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw'icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n'igiswayile.

Igaruka ku nkuru y'umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.

The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z'ibihe? Ni iki mu by'ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.'

Icya kabiri ati 'Mbwira impamvu? Impamvu X4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo X2'

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azahajya ndetse ko n'urukundo rwabo azaruvomerera.

Isohotse mu gihe aba bahanzi bombi bari bamaze iminsi bateguza abakunzi babo biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka, nko ku munsi w'ejo bari bavuze ko igomba gusohoka uyu munsi.

Ni indirimbo yakozwe mu mpera z'Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w'iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

Indirimbo The Ben yakoranye na Diamond Platnumz yasohotse



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-ya-the-ben-na-diamond-yasohotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)