Indirimbo zagufasha kuryoherwa na weekend - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe turi kwinjira muri weekend ya nyuma ya Mutarama, twakoze urutonde rw'indirimbo zishobora kugufasha kuryaherwa na weekend, na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

Mascarade

Mu bahanzi bafite indirimbo nshya harimo Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda Marie-Pierra Kakoma umaze kwamamara nka Lous and The Yakuza. Iyi ndirimbo yahuriyemo na mugenzi we YEИDRY ukomoka muri République Dominicaine, aho bayise 'Mascarade'.

Lous and the Yakuza agezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa. Uyu mukobwa ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umuraperi ndetse akaba n'umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w'Umunyarwandakazi.

Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n'Ikidage n'Igiswahili nabyo abyifashisha mu muziki we ndetse hakaba hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Control Your Mind

Ni indirimbo yahuriyemo Jumper Keellu, OMO LAB, Big Rachel, Nkasa, Dj Ace Ke na Dj PiaA. Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo, wahurije hamwe aba bahanzizwi cyane mu gutunganya umuziki wo mu bwoko bwa Electronic Dance Music (EDM). Yakoze izindi ndirimbo zirimo 'I Miss You' yahuriyemo na Symphony, 'Boy from Mars' yakoranye na Ariel Wayz n'izindi.

100%

Iyi ndirimbo ni iya Uwizeyimana Hamissi ukoresha amazina ya 'Malizuku' mu muziki. Aririmba injyana ya Afrobeat, iyi ikaba ari indirimbo ya gatanu igiye hanze.

Want you back

Ni indirimbo ya Nel Ngabo iri kuri album yise 'RNB 360'. Ivuga ku bakundanye bakaza gutandukana ariko umwe muri bo akanga kuva ku izima akibutsa mugenzi we ibihe byiza bagiranye.

Uretse iyi ndirimbo yashyiriye hanze amashusho kuri 'RNB 360,' hariho izindi ndirimbo nka 'Perfect', 'Keza' yahuriyemo na Buravan, 'Henny', 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman, 'Bindimo' yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, 'Takalamo' yakoranye na Platini P, 'Uzanyibuka', 'Church boy' ye na Angel Mutoni, 'Mutuale' yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na 'Waiting.'

Singitinya

Ni indirimbo nshya y'umuhanzikazi ukizamuka witwa Diane Umutoniwase. Niyo ndirimbo y'uyu muhanzikazi ya mbere akoze. Mu muziki we, yibanda ku ndirimbo zo guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo ivuga ku neza y'Imana n'uburyo abayizera batagitinya kuko iba ibari hafi.

Imvururu mu mutwe

Ni indirimbo y'umuhanzi Karigombe igaruka ku ngaruka abantu batewe na COVID-19 bigatuma bagira ibitekerezo byinshi mu mutwe ku buryo bigera aho bavuga ko bamaze kuzana imvururu mu mutwe.

Vibe

Ni indirimbo y'umuhanzikazi Thabita Uwizerwa uzwi nka Tabz ubu usigaye ukorera umuziki muri Kenya. Ni indirimbo y'urukundo igaruka ku muntu ukunda undi mu buryo buhebuje.

Boom

Ni indirimbo y'umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi Alyn Sano. Niyo ya mbere uyu muhanzikazi ashyize hanze iri kuri album nshya ari gukora izajya hanze mu minsi iri imbere. Ni indirimbo y'urukundo, igaruka ku mukobwa utaka umusore bakundana avuga ko ari we umutima we uhora utekereza.

Something

Ni indirimbo iri kuri Extended Play (EP) nshya ya Man Martin yise 'Tunes of the people (TOP)' cyangwa se 'Injana za rubanda'. Ni indirimbo yakoze biturutse ku bafana be babimusabye. Iyi EP y'uyu muhanzi izaba iriho indirimbo zirimo ebyiri yamaze gushyira hanze zirimo 'Jelas' yashyize hanze mu mezi ashize na 'Something' yashyize hanze mu minsi mike ishize.

N'ubu Ni ho ndi

Ni indirimbo nshya y'itsinda rya couple ya James & Daniella. Ni indirimbo igaruka ku kuntu Imana itajya ihinduka kandi ihora itegeye amaboko abantu bayo. Hari aho baririmba bati 'Ninjyewe uruhura imitima. Inyuma yanjye mwana wanjye nta buturo bwawe buriyo.'

Outside

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Jay Pac na Kivumbi King, ikaba igaruka ku kwitaka kw'aba basore, buri wese avuga ko icyo ashoboye ndetse akanigaragaza nk'umu-hustler (umuntu ukora cyane) uhora ku mihanda ashakisha uko yabaho.

Ndikwirukanka

Ni indirimbo ya REDINK yahurijemo abandi bahanzi barimo LoganJoe, Og2tone, Kenny K shot na Trizzie 96. Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Drill igezweho muri iki gihe mu Rwanda.

Freaky

Ni indirimbo ya JD Young na Kenny Sol, igaruka ku musore uba wizeza umukobwa ko namuha umwanya bakaza kwishimisha, nta wundi musore azongera gutekereza.

Didn't Know

Ni indirimbo ya B-Threy na Kenny K Shot iri kuri Mixtape yasohoye mu minsi ishize yise 'Muheto' (Izina rye bwite). Iyi Mixtape iriho indirimbo 10, ikaba yarakozweho n'abatunganya indirimbo (producers) 10 bo mu Rwanda.

Girlfriend

Ni indirimbo nshya ya Davis D ikaba iri kuri album ya mbere y'uyu musore yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere, aho yayise 'Afro Killa'. Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'izindi yakoze mu minsi zirimo 'Eva' yaherukaga gushyira hanze mu mezi atatu ashize.

Ese Urankunda?

Ni indirimbo ya mbere iri kuri Extended Play [EP] ya Niyo Bosco. Iyi EP y'uyu musore yayise 'Ibyumweru bitandatu bya Niyo' cyangwa se 'Six weeks of Niyo' izajya hanze mu gihe cy'ibyumweru bitandatu uhereye igihe iyi ndirimbo ya mbere yagiriye hanze. Iyi EP iriho indirimbo esheshatu.

Yambabariye ibyaha

Ni indirimbo nshya y'umuramyi Yves Rwagasore uzwi cyane muri The Power Ministry. Iyi ndirimbo igaruka ku kwitanga Yesu yagize akemera kubambwa kugira ngo abazamwizera batazarimbuka. Ayishyize hanze nyuma y'izindi yakoze zirimo 'Elohim' nayo igaragaza ko Imana ikomeye.

Ndakumbuye

Ni indirimbo ya Korali Abagenzi bafatanyije n'umuririmbyi Danny Mutabazi. Ni indirimbo ihumuriza abababaye ibubutsa ko mu Ijuru hazaba hari umunezero, bityo ko badakwiye guheranwa n'agahinda k'ibibazo by'Isi. Aba baririmbyi bagaragaza ko bakumbuye Ijuru kuko nta bibazo bibayo nko mu Isi. Korali Abagenzi iteranira muri ADEPR Nyarurama mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba.

'Nyegamo ya Nyagasani'

Ni indirimbo Riderman yahuriyemo na Producer Chrisy Neat ukorera mu Ibisumizi akaba ari na ho yayitunganyirije. Indirimbo nshya ya Riderman yuzuyemo amagambo akangurira urubyiruko gukunda Igihugu.

Mu nyikirizo yayo yaririmbwe na Chrisy Neat, bagira bati 'U Rwanda ni Igihugu cyanjye, ururwanya ni njyewe aba arwanyije, sinzamureka ngo arugenze uko ashatse ni urwanjye, nzarurinda!.' Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Ibyo Imana ikora

Ni indirimbo nshya ya Nice Ndatabaye yasubiyemo mu buryo bugezweho kuko isanzwe izwi cyane mu bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo ya 45 mu Gitabo cy'Indirimbo, aho iri mu cyiciro cy'Indirimbo z'Agakiza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indirimbo-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)