Ingabo z'u Rwanda zigiye guhugura iza Mozambique ku kubaka ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bashyitsi bayobowe n'Umugaba mukuru w'Ingabo za Mozambique, General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse, bakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, abo bashyitsi bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda na Polisi.

Mu biganiro bagiranye byareberaga hamwe ibikorwa Ingabo na Polisi b'u Rwanda bamaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado, mu mezi atandatu ashize mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba muri iyo ntara, n'umusanzu inzego z'umutekano z'u Rwanda ziteguye gutanga mu kubaka ubushobozi bw'iza Mozambique.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, yatangaje ko kuva inzego z'umutekano z'u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zarwanyije imitwe y'iterabwoba yari ihari irahunga mu buryo bugaragara.

Colonel Rwivanga yakomeje avuga kandi ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo kuganirwa uko Ingabo z'u Rwanda zakubaka ubushobozi bw'iza Mozambique binyuze mu mahugurwa.

Yagize ati 'Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, Ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique), kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z'umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya na bo mu kubaka inzego z'umutekano zabo kugira ngo na bo mu myaka iri imbere, bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n'iki kibazo ku giti cyabo.'

General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimira Leta y'u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Ashimangira ko kugeza ubu ibikorwa inzego z'umutekano z'u Rwanda zifashamo iza Mozambique hari umusaruro ushimishije bimaze gutanga.

Yagize ati "Intego y'uru ruzinduko rwacu mu Rwanda ni ugushimira Leta y'u Rwanda kandi tunarebera hamwe uko twakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba iwacu, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado'.

Arongera ati 'Kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuko kuva Ingabo z'u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya Ntara yari yarigaruriwe n'umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Macimboa de Pria ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n'ibikorwa by'ubucuruzi byongeye gusubukurwa, hari amahoro.'

Kuva taliki ya 09 Nyakanga 2021, amezi atandatu arashize u Rwanda rwohereje Ingabo n'abapolisi mu gihugu cya Mozambique guhashya imitwe y'iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, ubu hakaba hari amahoro n'umutekano.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zigiye-guhugura-iza-mozambique-ku-kubaka-ubushobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)