Ingamba ni zose ku banyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya kabiri (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 7 Mutarama 2022, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, hagenda abanyeshuro bo mu bigo biri mu turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare batangiye kwerekeza ku mashuri.

Mu masaha ya mu gitondo ubwo IGIHE yageraga kuri Stade ya Kigali, abanyeshuri baturutse imihanda yose bari babukereye bategereje imodoka zibageza aho ibigo byabo biherereye.

Iki gikorwa cyari kiyobowe na NESA n'izindi nzego zirimo Polisi, Ikigo gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'izindi.

Buri munyeshuri wageraga kuri Stade, yabazwaga aho agiye kwiga akayoborwa ahari imodoka imugezayo.

Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ireme ry'Uburezi bw'Ibanze n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro muri NESA, Kavutse Vianney, yavuze ko ku munsi wa mbere ubwitabire bw'abanyeshuri butari bwinshi ariko ko abahageze bafashijwe.

Ati 'Umunsi wa mbere biba bigoranye abanyeshuri baza batinzemo ariko biri kugenda neza n'ubwo bataraza ari benshi kuko ari umunsi wa mbere baje. Igikorwa kiri kugenda neza, imodoka zirahari abanyeshuri bari gufashwa.'

Kavutse yavuze ko ikibazo cyabonetse ari abanyeshuri boherejwe kandi umunsi bagomba kugenderaho utaragera.

Ati 'Hari ababyeyi n'abanyeshuri baba batasomye itangazo neza, turabashishikariza ko bakubahiriza ririya tangazo kuko biragorana ko bohereza abanyeshuri. Usanga nta modoka zihari bikatugora kuzishaka.'

Yavuze ko ku banyeshuri bagendeye umunsi utari uwabo, barabafasha kubona imodoka zibageza ku bigo byabo.

Ababyeyi IGIHE yasanze baherekeje abana babo, bavuze ko batabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko itangazo ritangiza igihembwe cya kabiri ryaje ritinze.

Mukaniyonzima Honoré wari uherekaje umwana ugiye kwiga i Musanze yagize ati 'Birumvikana ko byadutunguye. Hari abo byagoye nk'ababyeyi ariko kuko abana baba baruhutse tubizi ko bazasubira ku ishuri, umuntu aba yiteguye mu buryo ashoboye, ibitabashije kuboneka ako kanya tuvugana n'ibigo tukazabyohereza.'

Mukaniyonzima avuga ko kuba abana bahurira hamwe bituma ababyeyi bagira umutekano ko abana bagerayo amahoro.

Iyizire Kelia wiga muri College St Bernadette Kansi, yavuze ko kuba bagiye mu gihe icyorezo cya Covid-19 kigikajije umurego, bazaharanira kwiga neza , bubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda.

Ati 'Ingamba nk'abanyeshuri tujyanye ni ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yose.'

Niragire Jules yiga mu Karere ka Ruhango ari mu banyeshuri baje atari umunsi wabo wo kugenda kubera ko atakurikiranye amakuru neza.

Yishimiye ko bafashijwe kubona imodoka zibageza ku bigo bigaho, yizeza ko bazakora ibishoboka byose bakiga neza bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ingendo z'abanyeshuri zizakomeza kuri uyu wa 10 Mutarama aho hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Kayonza.

Ku wa kabiri tariki ya 11 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu bigo biri mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu, Ngoma na Kirehe.

Mu gihe abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Ruhango, Ngororero, Burera na Bugesera bazagenda ku wa 12 Mutarama 2022.

Baje biteguye gutangira igihembwe cya kabiri, benshi bari bitwaje ibikoresho bihagije bazifashisha ku ishuri
Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, aha bitegerezaga uko binjira muri stade
'Wowe nta muriro ukabije ufite wakomeza'
Nta watambukaga batabanje kumupima umuriro
Umubyeyi aherekeje umwana we ngo asubire ku ishuri mu masomo
Abayobozi bo mu rwego rw'uburezi bari baje kugenzura ko iyi gahunda igenda neza
Bamwe mu babyeyi byabaye ngombwa ko batwaza abana babo kubera imizigo iremereye bari bafite
Bahagurukiye i Nyambirambo kuri stade mu rwego rwo kwirinda ko bakwandura COVID-19
Benshi mu banyeshuri bahageze hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira
Bishimiye kongera guhura n'inshuti zabo nyuma y'iminsi yari ishize bari mu biruhuko
Basabwaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Matola ye iri mu by'ingenzi yibutse kwitwaza
Gukomeza kwirinda COVID-19 biri mu mihigo basubiranye ku ishuri
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwitanze ngo iyi gahunda igende neza
Buri munyeshuri winjiraga yabanzaga gupimwa umuriro no gukaraba
Bahagurukaga hakurikijwe ibyerekezo bigamo
Babanzaga kwicazwa muri stade ngo bategereze imodoka ibatwara
Uyu yari asigaye arinze imizigo ya bagenzi be
Kwinjira mu modoka byari ugutonda umurongo
Bamwe mu banyeshuri banyuzagamo bakaganira na bagenzi babo
Basabwaga kwinjira batabyigana
Hitabajwe imodoka nini kugira ngo aba banyeshuri basubizwe ku mashuri
Bamwe basubiranyeyo urukumbuzi
Bamwe byabaye ngombwa kobaherekezwa n'ababyeyi ngo babageze ku mashuri
Imodoka zibatwaye ubwo ziteguraga gusohoka muri stade



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-ni-zose-ku-banyeshuri-bagiye-gutangira-igihembwe-cya-kabiri-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)