Amashusho y'uyu mukobwa ari gutera ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu mukobwa utamenyekanye amazina ye, mu mashusho yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we ndetse aza gutera ivi hasi mu ruhame asaba umusore ko yamubera umugabo.
Umusore wabonaga atishimiye ibyo umukunzi we yakoraga yagerageje kubuza umukobwa gupfukama hasi ndetse agerageza kumuhagurutsa yanga ko abantu bari hafi aho bakomeza kubahanga amaso.
Umukobwa nyuma yo gufata iya mbere agasaba umusore ko yakwemera bagafatanya urugendo rw'ubuzima, byaje kurangira ibyo yifuzaga atabigezeho nkuko yari abyiteguye kuko umukunzi we yaje kumuhakanira.
N'umujinya mwinshi, umukobwa yaje guhaguruka nyuma yo kwanga icyifuzo cye maze ahita akubita umusore urushyi ku itama. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itandatu bakundana.