Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubusabe bwatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame wabaye umwanditsi n'umusizi ku mitekerereze y'abantu yitabye Imana.

Uyu muhango wabereye mu Iseminari Nkuru ya Philosophicum ya Kabgayi, ku wa 21 Mutarama 2022.

Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize yanditse byatunganywa neza bikanoga kugira ngo bikoreshwe nk'imfashanyigisho.

Yagize ati 'Musenyeri Kagame yabaye intangarugero mu banyabwenge, binagaragarira mu byo yasize yanditse kuko bibumbatiye byinshi dukwiye gukurikiza tukaba tumuhaye icyubahiro tumugomba nk'umuntu wagaragaje ko yarafite ubumenyi bwafasha umuryango mugari gutera imbere. Ntabwo dushaka ko bigarukira aho, ahubwo binashyirwe mu nyigisho zigwe mu mashuri, bizadufasha kumva no kumenya neza imitekerereze n'imyitwarire nyayo dukwiye kugenderaho.''

'Ntabwo bikwiye ko abanyamahanga bonyine aba ari bo bamuha icyubahiro kandi Musenyeri Kagame ni we wagerageje kwandika ku mitekerereze n'imigenzereze nyayo. Ni twebwe yandikiraga ashaka ko tuzagira amateka dusigarana arimo ibisigo, amazina y'inka n'ibindi bitandukanye.'

Uwabaye umunyeshuri wa Musenyeri Alexis Kagame mu Iseminari ya Kansi, Evode Kalima, yavuze ko yakundaga gutebya ashaka kureba niba abanyeshuri be barakazwa n'ubusa.

Yasobanuye ko mu Rwanda atarahabwa agaciro akwiye kuko na kera yigishaga muri za kaminuza z'i Burundi na Zaïre, aho inyigisho ze zigifatwa nk'iz'umumaro.

Yagize ati 'Yakundaga gutebya akatwita amazina ashaka kureba niba tutari abanyamusozi barakazwa n'ubusa. Yari umuhanga cyane kuko iyo yabaga arimo kutwigisha ntiyakundaga umuntu wandika ari kwigisha ahubwo akakubwira ko wandika ibyo wamenye, akagira urukundo ndetse ntashake ko incuti ze zimucikaho. Mbona mu Rwanda tutaramuha agaciro kuko yadusigiye umurage ukomeye. Abanyamahanga baramusingiza ariko twebwe ubona tubifitemo ubunebwe.'

Umukozi wa Komisiyo ikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n'Umuco (CNRU) akaba ashinzwe Umuco n'Ubumenyi mu Mibereho n'Imibanire y'Abantu, Kajuga Jérôme, yavuze ko Musenyeri Kagame yasize ubuhamya n'umurage wo kugira ibyo yakwigirwaho.

Yagaragaje ko bikwiye ko hari ibyo yigirwaho ndetse abanyeshuri biga Filozofiya bakaba abahamya b'ibyo bize n'ibyo bigishijwe.

Ati 'Ubu turizihiza imyaka 120 Musenyeri Kagame amaze avutse, iyi Filozofiya ikwiye kugaruka ikigwa kuko usanga henshi itakigwa.''

Umuyobozi w'Iseminari Nkuru Philosophicum yaragijwe Mutagatifu Thomas d'Aquin ya Kabgayi, Padri Dr Kayisabe Vedaste, yavuze ko amasomo ya Filozofiya batangiye kuyakorera ubuvugizi mu nzego zibifite mu nshingano hagamijwe ko yakwigwa.

Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya gusa mu gihe ahandi usanga biga isomo rimwe, ku buryo babica hejuru bihuta.

Yakomeje ati 'Imbogamizi ivugwa ni uko uwabyiga ngo atabona akazi. Nyamara igihugu kitagira abantu bafite imitekerereze ihamye, nta terambere rirambye rihaba. N'umuryango uwo ari wo wose utezwa imbere n'imitekerereze myiza. Tunifuza kandi ko ababyiga bajya bahabwa impamyabumenyi muri Filozofiya.''

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Filozofiya wizihizwa buri mwaka, wahujwe no kwibuka imyaka 40 Musenyeri Alexis Kagame amaze yitabye Imana; yatabarutse mu 1981.

Musenyeri Kagame yasize inyandiko n'ibitabo byinshi bisaga 186 [ibimaze kumenyekana] bibumbatiye amateka, ubusizi, Iyobokamana n'imitekerereze y'abantu. Yanifashishijwe mu gihe cy'Abami na nyuma y'aho, yandika inyandiko z'ibyo bakurikiza mu miyoborere y'Igihugu.

Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco iri gukorana na Diyosezi ya Butare kugira ngo inyandiko za Musenyeri Kagame zihurizwe hamwe, zishyirwe ahantu hazwi ku buryo kuzibona byoroha.

Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize bikwiye gutunganywa
Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda
Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana
Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya, ahandi usanga biga isomo rimwe
Abafashe ijambo bashimye umuhate wa Musenyeri Alexis Kagame mu kwandika inyandiko zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyigisho-za-filozofiya-zasabiwe-guhabwa-umwihariko-mu-mashuri-yo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)