Iyo nama yitabiriwe n'abashinzwe umutekano ku mpande zombi, barimo Umuyobozi mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi mukuru w'Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse ndetse n'abayobozi ba Polisi mu Rwanda na Mozambique, n'Umunyamabanga mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS).
Iyo nama yasuzumye intambwe imaze guterwa mu mezi atandatu ashize kuva u Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique, kugira ngo rufashe kugarura umutekano muri Cabo Delgado no kuvugurura urwego rw'umutekano. Bagaragaje n'imbogamizi z'ingenzi bahuye na zo ndetse bashyiraho n'ingamba zo mu gihe kiri imbere.
Iyo nama kandi yasanze ubufatanye bukomeye hagati y'inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique, biri mu byatanze intsinzi mu gihe gito gishoboka mu guhagarika no guca intege abakora iterabwoba ba Ansar Al Sunnah.
Nyuma yo kwirukana inyeshyamba mu bice birimo Palma na Mocimboa Da praia muri Cabo Delgado, Inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanyije n'ingabo za Mozambique zatangiye ibikorwa byo gufasha abaturage gusubira mu byabo no kongera gukomeza ubuzima bwabo busanzwe.
Iyo nama yashimangiye ko kwigarurira byuzuye Intara ya Cabo Delgado, bizafasha mu gusubukura ibikorwa by'ubukungu no gutuza abimuwe mu byabo, ndetse ibi bigomba kuzagerwaho havugururwa urwego rw'umutekano rwa Mozambique, binyuze mu mahugurwa no kongerera ubushobozi izo nzego.
Umuyobozi mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimangiye ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zizakomeza ubufatanye n'Ingabo za Mozambique mu gushaka amahoro arambye muri icyo gihugu.
Yakomeje agira ati 'Imikoranire y'Ingabo zacu zihuriweho byagaragaye ko itanga umusaruro ushimishije.'
Ashimangira ko inzego z'umutekano mu Rwanda zizakomeza urugendo rwo gushakira igisubizo ibibazo n'imbogambizi nshya.
Umuyobozi mukuru w'ingabo za Mozambique, yashimiye inzego z'umutekano z'u Rwanda ku bw'ubwitange bukomeye zagaragaje mu guharanira kurwanya inyeshyamba mu mezi atandatu ashize (Nyakanga 2021 kugeza ubu).
Yasabye abashinzwe umutekano mu Rwanda gukomeza gushyigikira Ingabo za Mozambique mu rugendo rwabo, kugira ngo bongere ubushobozi bwabo binyuze mu myitozo, ku ruhande rumwe no kurwanya inyeshyamba aho ziri hose. Avuga ko n'ubwo inyeshyamba zacitse intege cyane ariko ubufatanye buzakomeza kubaho, binyuze mu bikorwa bihuriweho.
Impande zombi zemeranyijwe gushyiraho itsinda ry'Ingabo zishinzwe umutekano zihuriweho, mu gushyiraho ingamba nshya zo kunoza imikorere n'ivugurura ry'inzego z'umutekano, ngo bikaba ari intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro arambye n'iterambere mu Ntara ya Cabo Delgado.