IRMCT yasabye Niger kutirukana Abanyarwanda yasabye kuva muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abanyarwanda birukanywe na Niger
Abanyarwanda birukanywe na Niger

Ibyo bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe, nk'uko bitangazwa n'Ijwi Rya Amerika dukesha iyi nkuru. Leta ya Niger yaherukaga guha abo Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye mu gihugu ku mpamvu yise iza dipolomasi. Abo barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n'abarangije ibihano bari bakatiwe.

Iteka ryirukana aba Banyarwanda ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage, Hamadou Adamou Souley.

Abarebwa n'iri teka ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Uko ari umunani bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye mu gihugu uhereye ku itariki iteka ryasohokeye, ni ukuvuga ku wa 27 Ukuboza 2021.

Minisitiri Hamadou yavuze ko ubunyamabanga bw'iyi minisiteri ndetse na Polisi bigomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye muri iri teka.

Yakomeje avuga ko ibirikubiyemo bigomba kumenyeshwa abarebwa na ryo ndetse rigasohoka mu igazeti ya Leta.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/irmct-yasabye-niger-kutirukana-abanyarwanda-yasabye-kuva-muri-icyo-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)