Ishyamba si ryeru muri Police FC, umutoza mukuru ngo ni 'nyamwigendaho' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyamba si ryeru mu ikipe ya Police FC hagati y'abakinnyi, abatoza bungirije ndetse n'umutoza mukuru Frank Nuttall utumva inama zabo agakora ibye ku giti cye.

Ikipe ya Police FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 6 n'amanota 23, mu mukino 15 yatsinzemo 6, itsindwa 4 inganya 5.

Uko iminsi igenda ishira ni ko umwuka mubi ukomeza kugenda ututumba muri iyi kipe kubera umutoza mukuru w'iyi kipe usa n'aho ngo yabaye nyamwigendaho udashaka kumva inama z'abamwungirije barimo Kirasa Alain na Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Police FC.

Iyo urebye mu mikino itambutse ikipe ya Police FC yagiye itsindwa ya hato na hato mu buryo budasobanutse nk'aho banganyije na Rutsiro FC bakishyuye ku munota wa nyuma, gutsindwa na Bugesera ndetse na APR FC.

Iyo uteye icyumvirizo wumva umwuka atari mwiza muri iyi kipe aho abatoza bungirije batishimiye ibyemezo by'umutoza mukuru kuko bumvikana ibintu yagera imbere akabihindura byose, ngo ni umuntu utumva inama zabo.

Duhereye ku mukino w'ejo abantu benshi batunguwe no kubona umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yamubanje hanze y'ikibuga, ni mu gihe mu myitozo ya nyuma bari bumvikanye ko agomba kubanza mu kibuga ariko abihindurira muri 'Reunion Technique'.

Umwe mu bantu ba hafi b'iyi kipe yabwiye ISIMBI ati 'uriya mutoza ntabwo yumva, abamwungirije ntabumva, ntagirwa inama, ibintu byose abikora ku giti cye, nabo hari ibiba bikabatungura, nk'ubu mu bakinnyi babanje mu kibuga sibo bari bumvikanye, batunguwe no kubona urutonde rubanzamo rwahindutse.'

Uyu mutoza uretse kutumvikana n'abatoza bamwungirije, n'ubuyobozi bwa Police FC ntabwo abwumva cyane ko inshuro zirenze imwe yabujije umuperezida w'iyi kipe kuvugana n'abakinnyi amubwira ko mu gihe atabanje kumubwira ibyo ashaka kubabwira.

Uretse ibi kandi n'abakinnyi ubwabo ntabwo bamwumva bitewe n'uburyo agenda ahinduranya abakinnyi, ndetse n'ubuyobozi bukaba butumva ukuntu kugeza uyu munsi umukinnyi Martin Fabrice atabona umwanya ubanzamo.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Police FC uyu mutoza adahinduye imikorere ngo akorane neza n'abamwungirije, bushobora gufata umwanzuro wo kumusezerera.

Frank Nuttall bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati ye n'abamwungiriza
N'abakinnyi ntabwo bumvikana n'umutoza mukuru
Uburyo atoranyamo abakinnyi babanza mu kibuga nabyo ntibivugwaho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-muri-police-fc-umutoza-mukuru-ngo-ni-nyamwigendaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)