Jose Chameleone yiyibukije ubuzima bugoye yarimo mu 1995 akiba mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Jose Chameleone yashyizeho ifoto yicaye ahantu bigaragara ko yari bayeho mu buzima bugoye mu gihe uyu muhanzi ubu ari umwe mu bafite abakunzi benshi mu karere.

Ubu butumwa yagize ati 'Mu 1995, Kacyiru kuri Minisiteri. Imyaka 27 ishize, nigiye byinshi mu kugerageza, gutsindwa ariko ugakomeza guhagarara ukongera ukagerageza kugeza byemeye.'

Jose Chameleone yaboneyeho no kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.

Ati 'Umwaka mushya muhire ku Banyarwanda bose bavandimwe namwe bashiki banjye.'

Gusa mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Instagram yiyibutsa ibihe yabayemo mu Rwanda, Jose Chameleone, yanahishuye ko ashobora kuba yagera mu Rwanda vuba, mu Kinyarwanda kiza ato 'Turazakubonana.'

Umuhanzi Jose Chameleone ni umwe mu bakomeye muri Uganda dore ko indirimbo ze zabiciye bigacika muri iki gihugu, ndetse zikagera no mu Rwanda, muri zo twavuga nka album ze yasohoye nka Bayuda, Shida za dunia, Mambo bado, Njo Karibu, Mama mia n'izindi. Gusa indirimbo ze nka Dorotia, Kipepeo, Tatizo, Kwagala nyo, Shida za dunia, valu valu na Jamila zakanyujijeho mu matwi ya benshi banazibyinnye.

Yagiye akorana n'abahanzi bakomeye muri Afurika harimo n'Abanyarwanda, muri bo twavuga nka Koffi Olomide, Pallaso, Patoraking, Davido, Dj Pius n'abandi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jose-Chameleone-yiyibukije-ubuzima-bugoye-yarimo-mu-1995-akiba-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)