Juno Kizigenza mu ba mbere! Abahanzi 5 bihari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

2021 yagaragaje impano zitangaje ziri mu banyarwanda mu bintu bitandukanye birimo filimi, urwenya, umuziki, ubushabitsi n'ibindi. Ikindi wagaragaje ko gushobora bitabarirwa mu myaka ahubwo ari ibikorwa, ubushake no kudacika intege.

Muri iyi nkuru INYARWANDA ikaba yabateguriye abahanzi batanu b'abanyarwanda bayoboye abandi kuri Youtube mu gusurwa cyane, igitunguranye ni uko harimo abahanzi bataranamara imyaka irenga itanu mu muziki; nka Clarisse Karasira na Juno Kizigenza.

Juno Kizigenza ni umuhanzi winjiye mu muziki by'umwuga mu mwaka wa 2020 kuwa 13 Gicurasi nkuko bigaragazwa n'indirimbo ya mbere yashyize kuri Youtube yise 'Mpa Formulae' ndetse akaba yarabitangaje mu mwaka wa 2019 ataratangira kumenyekana.

Juno yararirimbaga ariko mu biraka by'amafaranga macye harimo n'iby'inoti y'ibihumbi bitanu, kuri ubu usigaye akorera na miliyoni 2 zirenga mu kiraka kimwe nkuko bigaragara ku rutonde twabateguriye rw'abatanu bayoboye abandi mu kugira umusaruro mwiza.

Meddy aza imbere mu bafite ibihangano bisanzwe nubwo icyerecyezo cy'uyu muhanzi wakuriye mu rusengero muri uyu mwaka ari ugusubira mu bihangano by'umwuka naho Isrel Mbonyi ari we wihariye isoko ry'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

MeddyMeddy ni we uri ku mwanya wa mbere na miliyoni 14.6 z'inshuro yasuwe kuri Youtube Channel ye mu mwaka wa 2021 umwaka yakozemo ubukwe akanashyira indirimbo ebyiri zishingiye kuri bwo hanze indi yari yasezeranije abantu mu minsi mikuru ikaba itarasohoka kugeza ubu.

Israel MbonyiAri ku mwanya wa kabiri na miliyoni 7.87 bivuze ko akubwe hafi kabiri mu musaruro na Meddy. Umwaka wa 2021 yawutangiye ashyira hanze amashusho y'indirimbo yitwa Baho yakurikiye iyo aheruka gushyira hanze yise 'Urwo Rutare' Album yari yarararikiye abantu kugeza n'ubu ntirajya hanze.

Clarisse KarasiraAza ku mwanya wa gatatu  na miliyoni 7.34. Umwaka wa 2021 waranzwe n'ubukwe yakoze aho yakomeje kugenda anasangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza byaburanze gusa ni n'umwaka yakozemo indirimbo zinyuranye, umwaka yasoje yerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura n'umugabo we.

Bruce MelodieNiwe muhanzi wa kane na miliyoni  7.1. Umwaka wa 2021 ukaba wari umwaka waranzwe n'udushya twinshi kuri uyu muhanzi, turimo amasezerano ataravuzweho rumwe yasinye ya miliyari, kwibasira abandi bahanzi no kuba ariwo yakozemo igitaramo cy'amateka cyo kwizihiza ikinyacumi amaze mu muziki by'umwuga ariko kandi  yanawusohoyemo indirimbo zirimo Bado na Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones.

Juno KizigenzaAri mu bahanzi bakiri bato yaba mu myaka no mu muziki by'umwuga, ni we uri ku mwanya wa 5 na miliyoni 6.89 umwanya ahamya ko yakoreye kandi akemeza ko umwaka wa 2021 wari uwe ariko noneho 2022 ariwo mwaka we by'umwihariko.

Mu 2021 Juno yaranzwe n'ibikorwa byagiye bivugisha benshi birimo imyitwarire ye na Ariel Wayz, ibihangano yagiye akora n'uburyo yagiye abyamamazamo urugero nk'indirimbo 'Please Me' n'ibindi.

Umwaka wa 2021 ukaba ari umwaka wahiriye abahanzi bashya cyane, kimwe n'umuziki w'ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana wigarurira isoko ry'umuziki w'u Rwanda dore ko kuri uru rutonde abakurikira Juno Kizigenza aribo biganjemo nka Papi Clever, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas

 Uko umwaka wa 2021 wasojwe mu musaruro wa Youtube mu bahanzi b'imbere mu gihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113101/juno-kizigenza-mu-ba-mbere-abahanzi-5-bihariye-umusaruro-wa-youtube-muri-2021-mu-rwanda-113101.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)