Umugore wimyaka 52 witwa Banda Yvonne wo mu gihugu cya Zambia yavuze uburyo amaze imyaka 14 aryamana numuhungu we kugirango amurinde ubukene ndetse nurupfu.
Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru kitwa Zambiawatchdog uyu mugore avugako ubukire umuhungu we afite abukesha kuba baryamana. Uyu mugore aryamana numuhungu we buri wa gatatu badasimbutse icyumweru na kimwe. Usibye kubarinda ubukene ibi kandi ngo bituma uyu muhungu akomeza guhumeka ngo kuko babihagaritse byatuma uyu muhungu apfa Urupfu rubabaje cyane.
Uyu mugore avugako kandi ibi babibwiwe numupfumu uyu musore yagiye kuragurizaho ashaka ubukire. Anavugako batangiye kujya baryamana umuhungu aribwo agitangira ikigo cyubucuruzi ndetse nubwikorezi none ubu akaba afite ibikamyo amabisi ndetse nutumodoka dutoya ati mbese ikigo cyaragutse cyane.
Ibi kandi usibye kuba uyu mugore yarabibwiye itangazamakuru avugako yanabitanzemo ubuhamya murusengero ariko akaba nta gahunda afite yo kubihagarika bitwlewe nubwoba afite ko umwana we yabigenderamo.