Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalimba yari amaze iminsi arwaye. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Umuryango w'Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), Bavakure Vincent, yahamirije IGIHE ko Kalimba yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu muryango COPORWA, Kalimba yahoze awuyobora mbere yo kuba umusenateri mu mwaka wa 2012.

Bavakure yagize ati 'Ni byo yitabye Imana n'ubu turi muri gahunda yo kumushyingura. Yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.'

Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, na we yabwiye IGIHE ko yamenye amakuru y'urupfu rwa Kalimba, dore ko yari amaze iminsi arwaye.

Dr Iyamuremye yihanganishije umuryango wa Kalimba, awusaba gukomera muri ibi bihe bikomeye.

Yavuze ko Kalimba ari umuntu mu buzima bwe witangiye guharanira uburenganzira bwa muntu haba mbere yo kwinjira muri Sena no mu gihe yari umusenateri.

Ati 'Yari umusenateri mwiza witangira imirimo kandi ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n'amateka. No muri sena ntabwo yigeze ahwema, yagiye abikora kandi akabikorana ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.'

Kalimba asize umugore n'abana n'abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda.

Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n'amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Mu myaka ya 1990 yashinze Umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n'Amateka, anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

Mu mwaka wa 1997 yayoboye Ihuriro ry'Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n'amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

Indi nkuru wasoma: Kwamburwa amasambu, kutiga, kwirukanwa muri Gishwati: Akaga k'Abatwa kabwiwe Habyarimana akaruca akarumira

Reba ikiganiro IGIHE yigeze kugirana na Zephyrin Kalimba

Kalimba Zephyrin ubwo yarahiriraga kuba umusenateri mu mwaka wa 2012
Aha Kalimba Zephyrin yari yitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Kalimba Zephyrin ni umwe mu baharaniye iterambere ry'abasigajwe inyuma n'amateka mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kalimba-zephyrin-wahoze-ari-umusenateri-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)