Tariki ya 08 Mutarama, Kayitankore Ndjoli umunyarwenya wamamaye nka Kanyombya yashyize hanze agace gato k'iyi filime y'uruhererekane yiswe "SAGATWA Series "igomba kuzajya hanze tariki ya 20 Mutarama 2022.
Iyi filime irimo inyigisho zikomeye zizafasha abashatse abagore benshi
Iyi filime izajya inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa KANYOMBYA LIVE ari naho aka gace gato k'integuza kagaragara. Mu kiganiro cyihariye Inyarwanda.com yagiranye na Kanyombya yasobanuye byinshi kuri iyi filime izaba ari uruhererekane n'intego yayo.
Ahereye ku ntego yayo, yagize ati"Ni umugabo warongoye abagore benshi wayobewe ukuntu abajera bose agakora ubukwe nabo umunsi umwe. inyigisho irimo n'uko hari abagira nk'abagore batanu, urabizi ko abasiramu babagira, kugirango uzabajere biba bikomeye ugomba rero kuba uri hafi yabo ukagenda buhoro ntakwigira muremure".
Yakomeje agira ati"Igihe wigize muremure n'abo bafata izindi ngamba, umwe akaba yavuga ati 'nakomeza ibi ngibi tuzamwica tumubure twese, undi akavuga ati 'uwajya kuraguza nkareba ko yarara kabiri iwanjye". Yakomeje agaragaza ko mu by'ukuri ikubiyemo inyigisho zafasha abashatse abagore benshi kandi barahari ku buryo hari abo izagirira akamaro.Â
Ikinnye mu rwenya rwinshi kuko n'ubusanzwe uyu mugabo asanzwe yihariye mu gukora ibisetsa rubanda. Kanyombya yavuze ko iyi filime atari iye gusa ahubwo ayifatanyije n'abandi barimo Aime uzagaragara akina yitwa Mwiza, Falwa uzagaragara akina yitwa Amina, aba akaba aribo bahuriye ku mushinga w'iyi filime.
Gusa hazagaragaramo n'abandi bakinnyi basanzwe bakina filime z'urwenya nka Prof.Mbata n'abandi. Muri aka gace gato kari hanze, kanyombya uba warashatse abagore babiri ahitamo ko bose asezerana nabo umunsi umwe bikarangira ubukwe butabaye kuko hari aho bagera bagakora impanuka.