Karongi: Abakorera mu Gakiriro babangamiwe n'ubwiherero butujuje ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gakuriro gakorerwamo n'abarenga 270 buri munsi. Nta bwiherero na bumwe buzima gafite kuko n'ubugezweho buri mu nyubako zako nabwo bumaze imyaka ibiri bukinze kubera ko amazi atakibasha kugera mu nzu buteretsemo.

Ubwiherero bwo hanze bwo bufite ibibazo birenze kimwe kuko uretse kuba bwaruzuye, isakaro ryabwo ryaratobotse kubera gaz.

Niyitegeka Innocent ukora umwuga w'ububaji, yavuze ko bagira ipfunwe iyo hari umukiliya ubasabye kubereka ubwiherero.

Ati "Nta bwiherero dufite. Burashaje ku buryo bukabije ndetse ubona ko bushobora no kudutera indwara"

Kamugisha Léonidas yavuze ko ikibazo cyo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa bakimaranye imyaka itatu.

Ati "Twe ntabwo tubuze ubushobozi, batwemereye twakwitanga tugasana ariko tukajya tubona aho twiherera hazima".

Abubatse ubu bwiherero bwo hanze, ntibabushyizemo itiyo izamura gaz ari nabyo byatumye ihita itobora amabati abusakaye.

Abahakorera bavuga ko bakubise inzu ibipfunsi ngo bisanire ubwiherero, babwirwa ko nta burenganzira bafite bwo kugira icyo bahindura ku nzu zo muri ako gakiriro kuko ari iza Leta.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukase Valentine yijeje abakorera muri aka gakiriro ko ikibazo cy'ubwiherero kiri gushakirwa umuti, akabasaba kuba bihanganye.

Ati "Ikibazo twarakimenye, batugaragarije ko hari ikibazo cy'amaninda n'ubwiherero bushaje. Birumvikana ko twagombaga gushaka ahandi twimurira ubwo bwiherero no gushaka ingengo y'imari kugira ngo ubwo bwiherero tubwubake. Nababwira rero ko bakwihangana kuko mu gihe cya vuba akarere kaza kubaka ubundi bwiherero".

Visi Meya Mukase avuga ko mu kubaka ubundi bwiherero bazareba ikibanza kitarimo amaninda [ubutaka burimo amazi menshi] , kandi bakubaka ubwiherero bujyanye n'umubare w'abagana agakiriro.

Buri munsi mu gakiriro ka Karongi hinjira abantu barenga 300 barimo abakozi 270 bakoreramo, abashyitsi n'abakiliya.

Abakorera muri aka gakiriro bavuga ko bamaze imyaka itatu bafite ikibazo cy'ubwiherero
Abagana n'abakorera mu gakiriro ka Karongi babangamiwe n'ubwiherero bwako butujuje ubuziranenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakorera-mu-gakiriro-babangamiwe-n-ubwiherero-butujuje-ubuziranenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)