Karongi: Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye saa Yine z'ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri Karongi, irimo umuyaga inkuba n'imirabyo.

Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha y'umugoroba igera mu gitondo ndetse mu bice bimwe na bimwe yakomeje kugwa no kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque, yemeje aya makuru y'umusaza witabye Imana yishwe n'inkuba.

Ati 'Inkuba yamubitiye mu nzu aryamye mu ruganiriro ahagana saa Yine z'ijoro, itwika inzu n'urugo. Nta kintu byaturutseho kuko ni umusaza wiberaga mu nzu itarimo n'amashanyarazi, ubwo ni nk'umunsi wari wageze.'

Niyonsaba yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibishobora gutuma bakubitwa n'inkuba.

Uyu muturage yakubiswe n'inkuba mu gihe mu cyumweru gishize hari undi wo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi na we witabye Imana azize gukubitwa n'inkuba.

Abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutabazi yo kwirinda kugama munsi y'ibiti, kugama ku mbaraza no gukoresha ibikoresho by'ikoranamabuhanga bicomekwa ku mashanyarazi mu mvura, kuko bishobora kubakururira akaga ko gukubitwa n'inkuba.

Akarere ka Karongi n'aka Rutsiro ni tumwe mu dukunze kwibasirwa n'inkuba cyane.

Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 mu Karere ka Karongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inkuba-yishe-umusaza-w-imyaka-58

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)