Kayonza: Abaturage babiri barimo n'utwite bagerageje kwiyahura mu munsi umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bagerageje kwiyahura ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022. Uwa mbere wabigerageje ni umugore w'imyaka 28 usanzwe afite abana babiri utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ndego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mugore agerageza kwiyahura batarakimenya gusa avuga ko bikekwa ari uko umugabo ashobora kuba yaramutaye akaba asigaye abana na nyirakuru.

Ati 'Uwo mugore twayobewe impamvu yari agiye kwiyahura, aho aba aba kwa nyirakuru, umugabo we yaramutaye. Twashatse amakuru y'icyamuteye kwiyahura ariko ntikiramenyekana. Twagerageje kumuvugisha ntibyakunda kuko yari akiri muri koma ku bitaro, ikindi atwite inda iri hagati y'amezi atatu n'ane.'

Undi wagerageje kwiyahura ni umukobwa w'imyaka 29 wakoraga mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, uyu mukobwa ngo yikingiranye mu cyumba anywa umuti wa tiyoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Léo, yabwiye IGIHE ko icyateye uyu mukobwa gushaka kwiyahura ari igihombo yagize mu kazi ke abura ibisobanuro aha umukoresha we.

Yagize ati 'Bari baraye bacuruje noneho umukoresha we abura amafaranga bacuruje amubwira nabi noneho bigeze nka saa Tanu uwo mukobwa yifungirana mu nzu, kuko rero yari yagiye kugura umuti wa tiyoda ni wo yanyweye. Umukoresha we yaciyeho yumva umuti urahanuka cyane amukomangiye ntiyamufungurira baje kwica urugi bamujyana kwa muganga atarapfa aravurwa.'

Gitifu Karuranga yavuze ku Bitaro bya Rwinkwavu bamuvuye kuri ubu ameze neza bakaba bagiye kumuganiriza kugira ngo bamenye icyamuteye gushaka kwiyahura, anagirwe inama.

Aba bayobozi bose bavuga ko kimwe mu bitera abaturage kwiyahura harimo kutumvikana hagati y'abashakanye, amakimbirane yo mu miryango arimo ayaturuka ku masambu n'ibindi bibazo bitandukanye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-babiri-barimo-n-utwite-bagerageje-kwiyahura-mu-munsi-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)