Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abashinzwe umutekano muri icyo kirombe.
Yagize ati "Polisi yakiriye amakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ko hari abantu bari mu kirombe cya Ryamutumo barimo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata nibwo babiri bahise bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bifashishije ibikoresho gakondo. Bari bamaze gucukura ibiro 10 ariko batarayayungurura."
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri uwo munsi Polisi yakiriye andi makuru ko hari umugore uri mu kirombe cy'imwe muri sosiyete zicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Kayonza. Abashinzwe umutekano muri icyo kirombe bamubonye asohokamo, abapolisi bahise bahagera bamusangana ibiro 3 by'amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y'agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n'amategeko bashobora kugwirwa n'ibyo birombe kuko nta bwirinzi baba bafite.
Yashimiye abashinzwe umutekano bihutiye gutanga amakuru, asaba n'abandi baturage kujya babikora.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mwili na Murama kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshanu eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.