Kayonza: Umugore yatawe muri yombi azira gutemesha umuhoro umugabo we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari amaze icyumweru yarahukanye akaba yatashye ahita atemesha umuhoro umugabo we aramukomeretsa.

Yagize ati 'Uwo mugore yatemye umugabo we w'imyaka 27, bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo n'umugore yari yarahukaniye iwabo, yari amazeyo icyumweru. Ejo rero ni bwo yagarutse atema umugabo we, yamutemye munsi y'amatwi kuko yari yamutemesheje umuhoro yahise amererwa nabi abaturanyi baratabara bamujyana kwa muganga.'

Yakomeje avuga ko ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange bahise bamwohereza i Gahini aba ariho akomeza kuvurirwa ngo kuko yari ameze nabi cyane.

Gatanazi yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubarurwa mu zifitanye amakimbirane ndetse ngo no mu cyumweru gishize ubuyobozi bwarabasuye bubagira inama yo kuba buri umwe yaba ukwe kugira ngo batazicana. Ibi ntibyashyizwe mu bikorwa kuko umugore ngo yabirenzeho asanga umugabo mu nzu amutemesha umuhoro.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo no kwicana aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bukabafasha mu kubakemurira ibibazo.

Ati 'Ubuyobozi buriho kugira ngo bubafashe, nta muturage ukwiriye kwihorera cyangwa ngo ashwane na mugenzi we cyangwa uwo bashakanye kugeza n'aho bavushanya amaraso. Nibatugane nk'abayobozi tubafashe.'

Umugabo n'uyu mugore bafitanye abana babiri bakaba babanaga batarasezerana. Kuri ubu uyu mugore yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe umugabo akirwariye mu Bitaro bya Gahini.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-yatawe-muri-yombi-azira-gutemesha-umuhoro-umugabo-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)