Kayonza: Umuturage yafungiwe kwica inyamaswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafashwe ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022 nyuma y'aho asanze impongo zasohotse muri Pariki y'Akagera akayica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uyu muturage asanzwe ari umuhigi uzwi aho ngo yishe iyi nyamanswa atitabara ahubwo nk'umuhigo.

Ati ' Ni umuturage wo mu Kagari ka Bugabwa yafashwe ejo akurikiranyweho kwica inyamaswa yo mu gasozi urabizi ko bitemewe, we rero yishe impongo, baragenda bakazitegera mu gace kegeranye na Pariki kuko zikunda kuba ziriyo, barazihiga bakazica nyamara ziba zitanabasagariye.'

Gitifu Gashayija yasabye abaturage kwirinda gusagarira inyamaswa ngo kuko hari itegeko rizirengera uzajya abirengaho ngo azajya ashyikirizwa RIB nayo imushyikirize inkiko abihanirwe n'amategeko.

Itegeko ryo mu 2018 rigenga ibidukikije rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye n'ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda anagana na miliyoni zirindwi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yafungiwe-kwica-inyamaswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)