Kicukiro: Babiri bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Akeza waguye mu kigega - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa rwamenyekanye mu mpera z'icyumweru gishize. Bikekwa ko yaguye mu kigega babikamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa RIB yatangarije IGIHE ko RIB yatangije ipererereza ku rupfu rw'uyu mwana, hakorwa igerageza ryo kureba niba hari icyaha cyaba cyarakozwe.

Yakomeje agira ati "Iri perereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw'uwo mwana barimo umukozi wo mu rugo uyu mwana yavukagamo ndetse na mukase."

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kanombe, mu gihe umurambo w'uwo mwana wajyanywe muri Laboratwari itanga serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Rutiyomba Akeza Elisie wigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo 'My Vow' ya Meddy.

Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo 'My Vow' ya Meddy
Rutiyomba Akeza Elisie yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abarimo-mukase-wa-akeza-uherutse-gusangwa-mu-kigega-yapfuye-bafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)