Kigali: Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza za Gacaca zirenga 3500 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarahiriye izo nshingano ni abahesha b'inkiko 29 barimo 24 b'umwuga na 5 batari ab'umwuga baturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali, mu muhango wabereye ku Biro by'Umujyi wa Kigali.

Abahesha b'Inkiko batari ab'umwuga ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko kurangiza imanza n'ibindi byemezo by'inkiko ari zimwe mu ngamba zafashwe na Leta mu kwihutisha iterambere ry'igihugu. Ibi bikaba biri mu nshingano abahesha b'inkiko barahiriye.

Meya Rubingisa yasabye abahesha b'inkiko batari ab'umwuga gufata iya mbere mu kurangiza imanza zaciwe n'inkiko ntizirangizwe cyane izaciwe n'Inkiko Gacaca zirenga 3500 zerekeye imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Imanza za Gacaca zitararangizwa mu Mujyi wa Kigali zigeze ku 3500. Murumva ko ari imanza nyinshi. Ndahamya ntashidikanya ko ku bufatanye n'izindi nzego ikibazo cy'imanza zitararangizwa kizakemuka nimubishyiramo ingufu n'umutima, mukabigira intego.'

Uretse imanza za Gacaca, Rubingisa yavuze ko hari n'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi n'izindi zicibwa n'inkiko ariko zigashyirwa mu bikorwa n'abahesha b'inkiko yizeye ko abahesha b'inkiko barahiriye bazafasha kugira ngo zirangizwe.

Mu mbogamizi zatumye izi manza zitarangizwa harimo ubushobozi buke bwo kubona ubwishyu kuri bamwe no kuba zitarihutishijwe, abaciriwe imanza batari mu gihugu n'ibindi.

Umwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga barahiye, Me Alain Patrick, yatangaje ko uru rugendo batangiye rusaba ubufatanye hagati y'inkiko n'abahesha b'inkiko kugira ngo hatangwe ubutabera busesuye.

Ati 'Hari abantu benshi hanze badutegereje bafite ibibazo bitararangizwa, natwe rero tukaba tuje kubaha serivisi nziza kandi yihuse, dukoresheje ubunyamwuga nk'uko twabihuguriwe.'

Aba bahesha b'inkiko bibukijwe ko gukurikiza amategeko, ubunyangamugayo no gushishoza ari bimwe mu by'ingenzi bizatuma buzuza neza inshingano barahiriye hamwe no gukurikiza amategeko abagenga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni we wakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko
Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza zimaze igihe kinini zirimo n'izaciwe n'Inkiko Gacaca



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abahesha-b-inkiko-bahawe-umukoro-wo-kurangiza-imanza-za-gacaca-zirenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)