Kigali : Abahoze mu buraya no mu biyobyabwenge bafashijwe guhindura ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri iki Cyumweru ubwo bashyikirizwaga ubufasha bahawe n'ikigo Ralex Logistics cyunganira abacuruzi muri gasutamo kwinjiza ibicuruzwa ndetse no kubisohora hanze.
Ubu bufasha bwanyujijwe mu muryango wa Gikiristu utegamiye kuri Leta ugamije kuvana abantu mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge uburaya n'ibindi, Purpose Rwanda.

Mu bufasha bwatanzwe harimo sheki y'amafaranga ibihumbi Magana atanu (500, 000 Frw) yo kubaguriramo ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de Santé.

Aya mafaranga azatangwa binyuze mu matsinda y'abahoze mu ngeso mbi hirya no hino mu gihugu, akorana n'umuryango Purpose Rwanda.

Umuyobozi wa Ralex Logistics, Rusagara Alexis yavuze ko bafashe umwanzuro wu gufatanya n'abandi mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n'ibiyobyabwenge n'ingeso mbi, yongeraho ko batazatezuka kuri iyo ntego haba mu gutanga inama n'ibitekerezo bihindura ubuzima bw'abari mu ngeso mbi.

Yavuze ko nk'ikigo gikora ubucuruzi ari byiza no kureba ku mibereho myiza y'abaturage kugira ngo igihugu gitere imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Purpose Rwanda, Anyama Charles yashimye Ralex Logistics, avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa bayo vuba kandi bayitezeho kubateza imbere dore ko akenshi iyo abantu bakiva mu ngeso mbi baba bakeneye ubufasha burimo n'ubwisungane mu kwivuza.
Umwe mu bagenerwabikorwa wahoze mu buraya, yavuze ko ibyo bahozemo ari bibi, ku buryo ubu icyo bareba imbere ari ukwiteza imbere.

Yavuze ko mu buraya yakuyemo virusi itera SIDA ari na yo mpamvu ubwisungane mu kwivuza azahabwa buzamufasha gukomeza kubona imiti no kwivuza ku gihe.

Yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya na we asigaye akora ubukangurambaga mu itsinda abarizwamo ndetse akaba amaze guhindura benshi.

Umugabo wahoze akoresha ibiyobyabwenge akanakora ubujura, yavuze ko kuva mu byaha byamuhinduriye ubuzima, ubu ikimuraje ishinga akaba ari uguhindura abandi.

Ati 'Nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nk'uko nari meze maze dufatanye gukorera ijuru ndetse n'u Rwanda.'

Aba bafashijwe bijejwe ko bazakomeza gukurikiranwa kugira ngo ubuzima bwabo bukomeza guhinduka, babere icyitegererezo n'abandi bakiri mu ngeso nk'izo bahozemo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abahoze-mu-buraya-no-mu-biyobyabwenge-bafashijwe-guhindura-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)