Kigali : Imodoka yafashwe n'inkongi iri mu muhanda irashya irakongoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka y'imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yari igeze kuri Feu Rouge yerecyeza Rwandex.

Ababonye iyi nkongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, batunguwe n'ibyabaye kuko bagiye kubona bakabona irahiye gusa nta muntu n'umwe wahiriyemo.

Bamwe mu bazi iby'imiterere y'ibinyabiziga, bavuga ko impanuka nk'izi zikunze kuba ku modoka zishaje aho byanagiye bigaragara ku modoka zimwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu ntangiro z'uku kwezi na bwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y'inkongi yafashe imodoka yari iparitse mu rugo rw'umuturage na yo igashya igakongoka.

Iyi modoka yahiye kuri uyu wa Kane, yafashwe n'inkongi irashaya irakongoka abantu bareba mu gihe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze yamaze gukongoka.

SSP Irere Rene, Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati 'urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariko yari yarangije gukongoka.'

SSP Irere Rene yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Imodoka-yafashwe-n-inkongi-iri-mu-muhanda-irashya-irakongoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)