Ni nyuma y'uko byagaragaye ko kuva RURA yatangaza ibiciro bya Gaz bitagomba kurenzwa mu kwezi gushize, abantu bakomeje kwinubira ko abacuruzi basa nk'aho babyirengagije bagakomeza gucuruza nk'uko bari basanzwe bacuruza mbere y'uko amabwiriza asohoka.
Ni ubugenzuzi burimo gukorerwa ku nganda zishyira Gaz mu macupa, abayiranguza ndetse n'abacuruzi (Retailers) bayo kugira ngo barebe koko niba ibiciro birimo kubahirizwa nk'uko byashyizweho.
Igiciro cya Gaz ku muguzi wa nyuma ntikigomba kurenga amafaranga 1,260 ku kilo, naho igiciro cyo kuyiranguza kikaba kitagomba kurenga amafaranga 1,220 mu gihe igiciro cyayo ku ruganda rushyira mu macupa kitagomba kurenga amafaranga 1,151.
Ikindi ngo ni uko abacuruzi ba Gaz basabwa kumanika ahantu hagaragara ibiciro byayo kugira ngo bifashe umuguzi ari nako bikuraho urujijo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa kubera igiciro cya Gaz.
Mu gihe abaturage bahenzwe barasabwa kujya bahita bihutira kubimenyesha RURA bahamagaye ku murongo wayo utishyurwa 3988 kugira ngo bikurikiranwe kandi mu gihe bigaragaye ko hari ugurisha Gaz ku biciro birenze ibyashyizweho na RURA azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko n'amabwiriza nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RURA.