Kigali: Sherrie Silver yahaye ibiribwa imirya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuzima bubi uyu mukobwa yaciyemo mbere y'uko aba icyamamare ku Isi bwatumye agira umutima wo kwita ku bana bo mu miryango itifashije, anatekereza gukomeza gufasha imiryango itishoboye itabasha kubona ibyo kurya byari munsi.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, Sherrie yashyize ku ruhande ubwamamare bwe yisanisha n'abatishoboye, aterura imifuka y'ibiribwa, ashyira ku murongo ibiribwa, ibyo kunywa n'ibindi yahaye imiryango 108 itishoboye, baramushimira.

Yifashe amashusho abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko igihe cyigeze kugira ngo buri wese agire umutima ufasha kandi abigaragaze. Aya mashusho yayafashwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza bamuherekeje muri ubu bukangurambaga yatangije yise 'Feed the Hungry'.

Gutangiza ubu bukangurambaga azegeza hirya no hino mu gihugu bwabereye mu kigo cyo kwa Gisimba i Nyamirambo. Yatanze ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati, ibitoki n'imineke, kawunga, imyumbati, amashu n'ibindi.

Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko yishimiye nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwo kubagaburira abantu batishoboye. Ati 'Ndumva nishimye cyane. Kandi buri wese ibi yabikora. Niba nshobora guha ibiribwa abarenga 100 nawe wabikora, n'undi wese yabikora. Reka dufatanyirize hamwe.'

Uyu mukobwa yavuze ko nta muntu wakabaye acyicwa n'inzara. Ati 'Ubu ni ubukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona icyo kurya mu buryo buboroheye, kugira ngo tubahe icyo kurya. Sintekereza ko hari umuntu wakabaye acyicwa n'inzara mu 2022.'

Yakomeje avuga ko hari benshi bibajije impamvu iki gikorwa yagitangiriye mu kigo cyo kwa Gisimbi aho kugitangirira ku ivuko rye i Huye, avuga ko byaturutse ku kuba muri iki kigo hari indi mishinga asanzwe ahakorera ariko ngo n'ahandi azahagera.

Sherrie ati 'Nahisemo gutangirira i Nyamirambo kubera ko ari ho imishinga yanjye myinshi nyikorera irimo n'iy'abana. Nagize abantu benshi bansaba gutangirira i Bugesera, Huye aho mvuka ariko n'ahandi tuzahagera.'

Yavuze ko ikibazo cy'abantu bacikwa n'inzara kizakemuka igihe buri wese azumva ko ubuzima bwa mugenzi we bumureba. Avuga ko hari imiryango myinsi imena ibyo kurya nyamara hari abandi baburaye cyangwa se babwiriwe.

Akavuga ko aho kugira ngo Hotel cyangwa se Restaurant zimene ibyo kurya bagakwiye gushaka abatishoboye babifashisha.

Umuyobozi w'Umuryango, Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi wafatanyije na Sherrie Silver, yabwiye INYARWANDA ko muri bicye bafite biyemeje guhindura ubuzima bw'imiryango idafite amikoro muri iki gihe n'igihe kizaza.

Ariko kandi ngo uretse gutanga ibiribwa, uyu muryango unigisha imyuga abahoze mu buraya, abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabivamo n'abandi.

Karekezi agaragaza ko kubigisha imyuga bimaze gutanga umusaruro kuko abarenga 30 bamaze gusoza amasomo yabo bakajya ku isoko ry'umurimo.

Uyu muyobozi yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugaburira abatishoboye bazakomeza kubukora mu bihe bitandukanye, kandi ngo bafatanyije n'ubuyobozi mu guhitamo abahabwa ibiribwa.

Ati 'Ntabwo dukora twenyine, dukorana n'inzego z'igihugu. Twavugishije ubuyobozi bw'ibanze cyane cyane Umurenge Rwezamenyo ni Umurenge dukorana cyane kuko buri mwaka twishyurira mituelle abantu bagera hafi ku gihumbi. Ubwo rero urumva ni abantu dukorana cyane mu bikorwa byacu.'

'Rero twarabamenyesheje hanyuma abantu bari hano kugira ngo bakire ibi biribwa harimo abatanzwe n'Umurenge, abandi ni abo dusanzwe dufasha n'abandi bantu.'

Sherrie Silver wafashije imiryango 108 yamamaye cyane bitewe n'amashusho y'indirimbo ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award 2018. Uyu mukobwa aherutse kugura inzu yo guturamo [Apartment] mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Ni we wayoboye imbyino ziri muri filime ya Rihanna na Childish Gambino yitwa 'Guava Island'. Amaze gukorana n'abandi bahanzi bakomeye barimo One Republic mu ndirimbo yitwa 'Rescue Me', French Montana muri Joana yakoranye na Afro B n'abandi. 

Sherrie Silver yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona ibyo kurya

Sherrie Silver yagikoze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ari kumwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza 

Sherrie Silver yatangije ubukangurambaga yise "Feed the Hungury" asaba buri wese uzi umuntu utishoboye kumwegera 

Sherrie yavuze ko bafite intego y'uko buri Cyumweru bazajya baha ibiribwa imiryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha Sherrie yanasangiye icyo kunywa n'iyi miryango itishoboye yo muri Kigali Â Umuyobozi w'Umuryango Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi yashimye abafatanyabikorwa n'abandi bakomeje kubatera ingabo mu bitugu mu gufasha abatishoboye

Imiryango 108 niyo yahawe ibyo kurya by'amoko atandukanye na Sherrie Silver

Ibiribwa byatanzwe birimo kawunga, ibyishimo, imyumbati, avoka, ibitoki n'ibindi 

Ibyishimo ni byose ku miryango 108 yahawe ibiribwa na Sherrie Silver


Sherrie yasabye abantu gufatanya nawe muri ubu bukangurambaga

Mimi waherekeje Sherrie Silver muri iki gikorwa ari kumwe n'umubyeyi wafashijwe 


Sherrie wamamaye kubera imbyino yavuze ko nta muntu wakabaye wicwa n'inzara 


Abahawe ibiribwa babarizwa mu Mirenge itandukanye yo muri Kigali 

Aha bashyiraga ku murongo ibiribwa bari bagiye gutanga ku miryango 108 


Sherrie avuga ko nta muntu wagakwiye kuba amena ibyo kurya kandi hari ababibuze 


Uretse guhabwa ibiribwa bamwe muri aba banigishwa imyuga inyuranye

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114005/kigali-sherrie-silver-yahaye-ibiribwa-imiryango-108-itishoboye-amafoto-114005.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)