Kigali: Sofia bayigonze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, mu muhanda SONATUBE â€" RWANDEX i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ugana ahitwa mu Kanogo, habereye impanuka idasanzwe, imodoka yo mu bwoko bwa bw'ijipe yagonze camera yo mu muhanda izwi nka Sofiya irayangiza bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Senior Superintendent of Police (SSP) IRERE René yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabereye i Gikondo ku muhanda wa Rwandex -Ville.

Image

Imodoka yari igeze mu Kanogo yerekeza Sonatube, uwari uyitwaye witwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney, ngo yikanze ikamyo niko kugonga uruhande rw'umuhanda, imodoka igaruka inyuma ishinga ikizuru, iribirandura, inagonga camera yo ku muhanda izwi nka Sofia.

SSP IRERE René yagize ati 'Iperereza riracyakorwa, ariko urebye uburyo umuntu yakubise bordure akagaruka amapine akibirandura birashoboka kuba yihutaga, ariko iperereza riracyakomeje.'

Ubusanzwe muri Kigali ugonze umukindo amabwiriza ateganya ko yikora ku mufuka akawuriha, gusa kuri iyi nshuro SSP IRERE René yavuze ko uwagonze camera atabigambiriye, bityo ngo harakoreshwa inzira yo kuriha iteganywa n'amategeko.

Yagize ati 'Iriya ni impanuka nk'izindi, ni nk'uko yata umuhanda cyane cyane ko avuga ko yikanze ikamyo, ni nk'uko yagonga umukindo cyangwa ikindi kintu kiri ku muhanda. Inzira bicamo iyo habaye impanuka irazwi, hazakoreshwa assurance yishyure ibyangiritse.'

Image

SSP IRERE René yavuze ko ubutumwa bwa Polisi ari uko abantu bakwiye gukoresha umuhanda neza bakagendera ku muvuduko utabateza ibibazo cyangwa ngo ubiteze abandi bawukoresha.

Photo: RBA

The post Kigali: Sofia bayigonze appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/11/kigali-sofia-bayigonze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)