Kigali: Wa mugabo wacicikanye kuri instagram atwaye ingorofani mu muhanda ahinduriwe ubuzima| Byinshi ku buzima bwe yabivuze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye video y'umugabo wagaragaye mu muhanda uva kuri Apacope umanuka kuri Yamaha aho yaratwaye imizigo ku ngorofani ari mu muhanda rwagati, imwe muri televiziyo ikorera kuri YouTube yaramushatse maze iganira nawe.

Amazina y'uyu mugabo ni Hagenimana Samuel akaba ubusanzwe akora akazi k'ubukarani aho atwara imizigo ku ngorofani ye ayikura mu mujyi akayijyana muri Nyabugogo. Uyu mugabo yavuze ko yavukiye mu Karere ka Rusizi kuri ubu akaba afite imyaka 28 y'amavuko. Kimwe n'abandi basore bamaze gukura, Hagenimana Samuel yaje mu mujyi wa Kigali aje gushaka ubuzima abanza gukora muri resitora nyuma aza kuvayo ajya mu kazi k'ubukarani.

U yaganiraga n'imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, Hagenimana Samuel yavuze ko amafaranga ya mbere yakoreye ubwo yageraga mu kazi k'ubukarani ari 500Frw naho amenshi yakoreye ni 15000Frw.

Hagenimana Samuel yavuze ko ari umu papa w'abana 2 akaba afite n'umugore umwe. Mu buzima butoroshye abayemo n'umuryango we, Hagenimana Samuel yavuze ko akora uko ashoboye kose kugirango abone icyatunga umuryango we dore ko abyuka ashakisha kugirango we n'umuryango we baze kubona amafunguro.

Umunyamakuru wa Televiziyo yaganiriye na Hagenimana Samuel yamuremeye amuha ibihumbi 30 ye yo kumukuraho icyasha cyo kudakorera amafaranga menshi, amuha n'andi mafaranga yo kugura inkweto azajya akorana akazi ndetse amuha n'andi yo kugurira abana be ndetse n'umugore we imyambaro.

Hagenimana Samuel

 

 

Ku bifuza kuba bavugisha cyangwa se baremera Hagenimana Samuel, nimero ye ni 0780416672.

 



Source : https://yegob.rw/kigali-wa-mugabo-wacicikanye-kuri-instagram-atwaye-ingorofani-mu-muhanda-ahinduriwe-ubuzima-byinshi-ku-buzima-bwe-yabivuze-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)