Atangiza igikorwa ku wa Gatatu, Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yamenyesheje aborozi ko igikorwa cyo kubashyikiriza ibyangombwa bya burundu kigamije kubaha uburenganzira ku butaka bwabo.
Yagize ati 'Ibyangombwa by'ubutaka bizafasha aborozi kugana amabanki n'ibindi bigo by'imari bikazatuma bongera umusaruro uturuka mu bikorwa by'ubworozi.'
Umuyobozi w'Akarere yibukije aborozi ko bagomba gusinya amasezerano yo kuzamura umusaruro w'umukamo kandi bakubahiriza icyemezo cyo kutarenza ubuso bwa 30% mu bikorwa by'ubuhizi bukorwa mu rwuri.
Ibyangombwa by'ubutaka bya burundu byahawe aborozi 114 bari mu matsinda 47 ku buryo bungana. Rangira yagaragaje ko mu gikorwa cyo gukosora ibyangombwa Akarere kagaruje hegitari 275 abaturage bari bariyanditseho.
Muri iki gikorwa Akarere gatanga ibyangombwa by'ubutaka ku baturage bari barahawe inzuri muri 2003 ariko bikagaragara ko hari bagenzi babo bagiye babwiyandikaho. Biteganyijwe ko kizakomereza mu Murenge ya Mpanga na Nasho.