Abinyujije kuri konti ye ya instagram, umuhanzi Kitoko yifashe ifoto yambaye neza ubona ko yiteguye umunsi we udasanzwe maze yandika agira ati 'uyu munsi ni umunsi wanjye udasanzwe wo kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza'.
Yagize ati'' Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kurinjye wo gusozaho amashuri y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.'' Nyuma y'ubwo butumwa Kitoko yahise ashyiraho utumenyetso tw'umutima n'akandi k'uwambaye ingofero y'abarangije amashuri.
Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuwa 27 Mata 2021, avuga ko yishimiye kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi, aho baganiriye birambuye ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.
Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, yavuze ko Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi arushaho gusobanukirwa ndetse ko azabyifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza yari ari gutegura.
Kitoko ati 'Uyu munsi nagize amahiwe yo kuganira na 'Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza. Ni ikiganiro kivuga uruhare rw'umugore muri Politike y'u Rwanda, yansobanuriye byinshi ndushaho gusobanukirwa ndetse bizamfasha mu igitabo gisoza amasomo ndi gutegura.'
Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda mu 2018, yashimye byimazeyo Ambasaderi Yamina Karitanyi kubwo 'guca bugufi kwe no gukora inshingano ze neza'.
Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu gihe mu ntangiriro za 2018 yasoje amasomo ya Kaminuza yize mu Bwongereza mu ishami rya Politike.
Akimara gusoza amasomo ye, yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ntangiriro za Mutarama 2018 asura umuryango we uba mu Majyepfo y'u Rwanda n'abandi.
Kitoko yashimye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza na Ireland, Yamina Karitanyi ku bw'ibiganiro bagiranye
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113952/mu-byishimo-byinshi-kitoko-yasoje-masters-113952.html