Kiyovu Sports yaguze rutahizamu, itandukana na Ngando Omar uhembwa menshi adakina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Benjamin Kasongo (ibumoso) na Ngando Omar (iburyo)
Benjamin Kasongo (ibumoso) na Ngando Omar (iburyo)

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo Kiyovu Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ukina asatira witwa Benjamin Kasongo Lokando w'imyaka 24 wakiniraga ikipe ya As Maniema muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari n'umuvandimwe wa Bigirima Abedi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, uyu musore yasinyiye amasezerano y'igihe kirekire nk'uko Kiyovu Sports yabitangaje.

Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na myugariro ukina mu mutima wa ba myugariro, Ngando Omar wari umaze umwaka umwe n'igice akinira iyi kipe, nk'uko yabitangarije Kigali Today umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko basheshe amasezerano n'uyu myugariro kubera kudakina nyamara ahembwa amafaranga menshi.

Yagize ati 'Ni ubwumvikane bwacu twembi, yari amazi igihe tutamubona mu kibuga turumvikana kuko Ngando yari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi, guhembwa amafaranga nk'ayo utarimo gukina nabyo n'ikibazo ikipe iba ihahombera twumvaga bitworohereza duhita dutandukana.'

Ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2022, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko kubera Covid 19 ubu yemerewe kongera abakinnyi batatu ku rutonde rw'abakinnyi 30 asanzwe yemerewe, kandi ko isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi rizasozwa ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, mu gihe kubandikisha bizarangira tariki ya 4 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports ikaba ivuga ko mu myanya itandatu bafite kugeza ubu nk'ikipe ishaka igikombe igikeneye kongeramo imbaraga.

Kiyovu Sports yahaye ikaze rutahizamu mushya Benjamin Kasongo
Kiyovu Sports yahaye ikaze rutahizamu mushya Benjamin Kasongo



Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yaguze-rutahizamu-itandukana-na-ngando-omar-uhembwa-menshi-adakina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)