Iri kosa ryakozwe n'iyi banki ya Santander maze itanga Noheli ku bantu batari bacye ku munsi mukuru wa Noheli, byabaye ubwo iyi banki yashyiraga amafaranga kuri konti z'abantu inshuro ebyiri zose nk'umushahara wabo w'ukwezi bishyurwaga n'ibigo bigera ku 2,000 bikorera mu Bwongereza.
Ibi bivuze ko hari bamwe mu bakozi bakorera ibi bigo bishyuwe umushahara wabo w'ukwezi inshuro ebyiri zose. Iyi banki yatangaje ko yamenye ko hari ikosa ryabaye ryo gushyira kuri konti z'abakozi b'ibi bigo umushahara wabo w'ukwezi inshuro ebyiri ariko nyuma yaho batangiye kubikosora.
Aya mafaranga yashyizwe kuri konti zigera ku 75,000 z'abakozi, anagana na £130,000,000 ni ukuvuga (182,932,100,000 Frw) nk'umushahara wabo w'ukwezi nkuko ubuyobozi bw'iyi banki ya Santander bwabitangaje. Bagize bati: 'Tubiseguyeho ku bw'ikibazo cya tekiniki twagize, ubwo twashyiraga amafaranga kuri konti z'abakiriya bacu maze ku bwo kwibeshya tukayashyiraho inshuro ebyiri.'
Iyi banki yakomeje ivuga ko nubwo iri kosa ryabayeho, nta mukiriya wabo numwe uzabura amafaranga ye yagombaga kubona ndetse ko biteguye gukorana n'izindi banki zitandukanye zikorera mu Bwongereza aya mafaranga yoherejwemo mu rwego rwo gukosora iri kosa ryabayeho ryo kwishyura abakiriya babo inshuro ebyiri.
Banki ya Santander yaribeshye yishyura abakiriya bayo inshuro ebyiri
Amakuru avuga ko iyi banki ya Santander yaje guhita itangira kuvugana n'andi ma banki atandukanye akorera mu Bwongereza aya mafaranga yoherejwemo kuri konti z'abakiriya babo mu rwego rwo kuyagaruza.
    Â